Ally Soudy yateguye ibirori bizaherekeza Rwanda Day I Washington.

Amakuru Imyidagaduro

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Ally Soudy yatangaje ko amaze igihe ashinze kompanyi yise (Salax Entertainment) yanyujijemo gutegura ibirori bya (Rwanda Day After Party) bizaherekeza Rwanda Day.

Rwanda Day isobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

Rwanda Day n’umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, Abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

Ibirori bizwi nka ‘Rwanda Day After Party’ byateguwe na Ally Soudy bizabera ahitwa Signature Lounge mu mujyi wa Washington guhera saa tatu z’ijoro, ku muhanda wa Connecticut.

Ally Soudy avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura ibitaramo kubera ko ari kimwe mu bice by’ubuzima yisangamo. Ati “Salax Entertainments ni ikigo natangije mu gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda nshaka gushyira imbaraga.”

Ibi birori bizaba kw’itariki 3 Gashyantare 2024, mu mujyi wa Washington.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *