Byabaye nkibitunguranye kumva korali yadukanya injyana itarimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu Minsi yashize nibwo twumvise korali yitwa Umucyo yasohoye indirimbo uri munjyana ya hip Hop, yaje kugaragaramo umukecuru watangaje abantu cyane ubwo yazengurukaga arapa mbese bantu baranezerwa cyane.
Gusa ibi ntago Abantu babyakiriye kimwe harimo n’itorero rya ADEPR iyo korali ibarizwamo, bamwe bati iyi n’injyana y’ibirara ntikwiriye gushyirwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ntibyaciriye aho kuko iyi korali yahise yinjira murugamba rea ADEPER, umuyobozi wa korali Umucyo yagize ati “baducanyeho umuriro baraduhamagara twe dufunga amatwi kuko ntitwari tuzi ko iyo ndirimbo ari na HIP HOP kuko ntituzi gutandukanya amoko y’injyana. Icyo twakoze n’ukubabwira ko tutari tuzi ko ari Hip Hop Kuko si ubwambere twari tuyiririmbye tugataha amahoro.”
Uyu muyobozi yavuze ko icyambere cyatumye bima amatwi ADEPER ntibahindure icyemezo cyo gukora Hip Hop , ari uko iyi njyana ikunzwe n’urubyiruko, kandi urubyiruko ruri mubyo bashaka kwiyegereza cyane cyane bitwaje injyana rukunda maze bakabona uko barugezaho ubutumwa.
Perezida ati “Dufite n’izindi ndirimbo nyinshi ziri muri iriya njyana kandi zose zigomba kujya hanze tutitaye ku kintu icyo ari cyo cyose.”
Umuntu yakwibaza niba koko hari injyana yagenewe gukorwamo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuburyo byaba arigikuba kuririmba hip hop.