Muri Nigeria abagizi ba nabi bashimuse abaturage bagera kuri 10 barimo n’abana bato bakaka amafaranga bamaze kwicamo abagera kuri 3 muri 10 bashimuswe banazamura umubare w’amafaranga y’inshungu bari batse.
Ikinyamakuru Vanguardngr cyatangaje ko abashimusi bashimuse abantu bagera kuri 10 mu isambu yitwa Sagwari Layout, Dutse iherereye mu mujyi wa Abuja, kuwa 7 Mutarama bikanavugwa ko bamaze kwicamo batatu muri izo mbohe z’inzirakarengane kugira ngo baburire bene wabo ko bafite umugambi mubi mu gihe badahawe ayo mafaranga y’incungu. {Ransom}
Uko Iterambere rigenda ryiyongera muri Nigeria ni nako abagira ikibazo cy’Ubushomeri bakomeza kuba benshi maze bakihitiramo kuba amabandi asaka akambura abantu ndetse akanica, Kuri ubu amabandi ataramenyekana akomeje gutesha abaturage umutwe ari nako atwara ubuzima bwa benshi, Nyuma yo gushimuta abantu 10 aya mabandi yamaze kuzamura amafaranga yaka kugirango arekure abo bantu.
Aya mabandi yashimuse aba bantu barimo n’abana bato 2 harimo uw’imyaka 13 y’amavuko witwa Folorunsho Ariyo akaba ari no mu bishwe kuri icyi cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, mu cyaro cya Bwari muri Nigeria yatangaje ko yamaze kwivugana abagera kuri 3 ndetse ko mu gihe adahawe amafaranga angana na miriyoni 700 aza guhita yica n’abasigaye bose. Mbere aya mabandi yari yasabye amafaranga angana na 60 kuri buri muntu akagera kuri miliyoni 100.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2024, Abatuye mu gace ka Sagwari Layout babyukiye muri gahunda yo gukora imyigaragambyo yo kwamagana cyane guceceka kwa guverinoma ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cyabo kuko zitari gutabara bene wabo.
Imyigaragambyo yakomereje kuri uyu wa kabiri ukaba n’umunsi nyirizina wo kwibuka ingabo muri Nigeria, Minisiteri ishinzwe umutekano muri iki gihugu yatangaje ko igiye gukurikirana iki kibazo cy’Amabandi akomeje kuvutsa abandi ubuzima.