Umwenya ni icyatsi kimera ahantu hose, akenshi usanga abantu barawuteye murugo nubwo bamwe bawukundira ukuntu uhumuza icyayi ariko buriya nin’umuti ukomeye cyane.
Abantu benshi bakunze kubona icyo kimera bnakacyirengagiza, mu gihe abandi bazi umumaro wacye mu mibiri yabo. Hari abavuga ko umwenya urura , abandi bakavuga ko uryoha cyane.
Kubw’izo mpamvu zose rero tugiye kureba akamaro k’umwenya uretse kuba ari ikiringo.
- Umwenya uvura abana n’abakuru inkorora n’ibicurane, gusa ntago byemewe kuwuha umwana utaratangira kurya.
- Umwenya urwanya diabetes ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso, ibi bituruka ku kuba umwenya uringaniza isukari mu mubiri.
- Umwenya uhagarika guhitwa, urawucanira ukajya uwufata gatatu kumunsi
- Umwenya uvura isesemi ndetse no kuruka
- Umwenya ni umuti mwiza w’igifu kirimo ibisebe, ucanira ibibabi n’imizi by’umwenya ukajya unywa igikombe kimwe ku munsi.
- Umwenya kuwutera murugo ukumira imibu n’udusimba twatera indwara
- Umwenya utuma ubwonko bukora neza kuko ugabanya umunaniro.
Nyuma yibi byiza byose by’iki cyatsi ntako bisa kugira umwenya iwawe dore ko aho wawutera hose umera ntakibazo.
Ushobora kandi kubika ibice byawo nubwo byaba byumye, nubwo hari ibiba byagabanutsemo, ukajya ufataho ibyo ukeneye gacye gacye.