Abanyeshuri bo muri Korea y’Epfo bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro.

Amakuru Uburezi

Bamwe mu banyeshuri bo muri Korea y’epfo bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro, nyuma y’uko abarimu babo basoje ikizamini cya ‘The Suneung’ amasaha yo gusoza atararangira.

Iki kizamini gikorwa muri iki gihugu bivugwa ko gihindura ubuzima. Ubusanzwe iki kizamini ngo kiba ari kirekire cyane kandi gikomeye, amanota ava muri icyo kizamini niyo agena ishuri umunyeshuri azakomerezamo kwiga, ayo manota kandi ni nayo agena ibyo umuntu ashobora gukoramo nk’akazi n’ibindi.

Iki kizamini gikorwa igihe cyingana n’amasaha umunani (8), mu gihe cyo gukora icyo kizamini Koreya y’Epfo, iba yashyizeho ingamba zafasha abanyeshuri gukora nta kibabangamira, harimo gutinda gufungura amasoko y’ubucuruzi, gufungura ahakorerwa ikizamini kugira ngo abanyeshuri bakore batuje ntakibarangaza.

Ibyo  byose rero nibyo bituma abanyeshuri ndetse n’ababyeyi baha agaciro kanini icyo kizamini kitwa ‘the Suneung’.

Hari umwarimu wigeze gusoza iki kizamini mu gihe haburaga amasegonda 90 ngo ayo masaha 8 yagenwe agere, byahise bimuviramo ibibazo bikomeye harimo no gukurikiranwa mu mategeko.

Ibyo byabereye mu murwa mukuru wa Korea y’Epfo Seoul, icyo gihe inzogera yo gusoza ikizamini yavugijwe hakibura umunota umwe n’amasegonda 30, ngo isaha yagenwe igere, abashinzwe guhagararira ibizamini bahise bakusanya impapuro abanyeshuri barimo bakoreraho ikizamini.

Bikimara kuba abanyeshuri bahise bagaragaza ko inzogera ivuze igihe kitageze. Gusa ubuyobizi bwari buhagarariye icyo kizamini bwemeje ko habayeho kwibeshya ku masaha, ndetse bwiyemeza kubikosora butanga uwo munota n’igice mu gihe cyo gufata ifunguro rya ku manywa, ariko icyakomeje kubabaza abanyeshuri ni uko ntacyo bari bemerewe kongera ku bisubizo bari bamaze kwandika.

Bino ngo byahungabanyije abanyeshuri cyane nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Odditycentral, ku buryo byatumye badakora neza ibindi bizamini byakurikiyeho, bikubiye muri icyo kizamini cya ‘the Suneung’, ndetse bamwe muribo bacitse intege burundu bamwe bikura no mu kizamini.

Kw’itariki 19 Ukuboza mu mwaka wa 2023, abanyeshuri basaga 39 batanze ikirego mu rukiko, barega Guverinoma ya Koreya y’Epfo, basaba indishyi ingana na Miliyoni 20 z’Ama-won ($15,400) amafaranga akoreshwa muri Korea, kuri buri munyeshuri muri abo 39, ni ukuvuga agaciro k’ibyo batakaje mu mwaka bamaze bategura icyo kizamini.

Kim Woo-suk, uhagarariye abo banyeshuri mu mategeko, yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bashinzwe uburezi batigeze basaba imbabazi, kandi ko yizeye ko azatsinda urwo rubanza, abanyeshuri bagahabwa indishyi z’akababaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *