Ku wa gatandatu, abayobozi bavuze ko abana umunani n’umuntu mukuru bapfuye nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo bakuye mu nyanja ku kirwa cya Pemba mu birwa bya Zanzibar ndetse n’abandi bantu 78 bari mu bitaro.
Inyama z’akanyamasyo zo mu nyanja zifatwa nk’ibyokurya abaturage ba Zanzibar bakunze gukoresha mu buzima busanzwe nubwo rimwe na rimwe bivamo impfu ziterwa na chelonitoxism, ubwoko bw’uburozi.
Umuyobozi mukuru w’ubuvuzi mu karere ka Mkoani, Dr. Haji Bakari, yatangaje ko umuntu mukuru wapfuye mu mpera zo kuwa Gatanu yari nyina w’umwe mu bana bapfuye mbere. Yavuze ko inyama z’akanyamasyo aba bantu baziriye ku wa Kabiri.
Bakari yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko ibizamini bya laboratoire byemeje ko abagizweho ingaruka bose bariye inyama z’akanyamasyo.
Abayobozi muri Zanzibar, akaba ari agace kigenga mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba cya Tanzaniya, bohereje itsinda rishinzwe gucunga ibiza riyobowe na Hamza Hassan Juma, basaba abantu kwirinda kurya utunyamasyo two mu nyanja.
Ugushyingo 2021, abantu barindwi, barimo umwana w’imyaka 3, bapfiriye i Pemba nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo mu gihe abandi batatu bari mu bitaro.