Abakarasi b’amamodoka bakurubana abagenzi bagiye gufatirwa ingamba.

Amakuru Umutekano Utuntu n'Utundi

Hirya no hino mu magare usanga abakarasi bakurubana umugenzi bamurwanira n’abandi bikagera naho usanga bamuhindanyije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Twizeyimana Hamdun yatanze ubutumwa ny’uma y’aho hirya no hino muri gare hagaragaramo abakarasi barwanira abagenzi bashaka kubajyana mu kigo bakorera.

Uyu muvugizi wa polisi yaburiye abarwanira abagenzi bikageza aho babanduza rimwe na rimwe bakabatwarira imizigo, avuga ko bigiye guhagurukirwa ku buryo ubikoze azajya ahanwa.

Ibi yabitangaje avuga ko bitaba muntara y’Iburasirazuba gusa, ahubwo no mu bindi bice by’igihugu bibamo, ibi ni bimwe mu bikunze kubangamira abagenzi kuko bamwe babakorakora bakabanduza, abandi bakahaburira imizigo yabo kuko bayijyana bakayitereka mu modoka, umugenzi we akaba yanatega indi.

CP Twizeyimana yavuze ko ubu buryo bwo kurwanira abagenzi no kubakoraho bidakwiye ko ari nayo mpamvu Polisi igiye guhagurukira ababikora bose. Ati “Buriya buryo navuga ko atari ubwo kinyamwuga kuko buraciriritse.”

“Ngira ngo dufite ibigo bishinzwe gutwara abagenzi n’ibintu byabo ku buryo babigize umwuga, biba bifite aho bikorera ku buryo umuntu ushaka kubatega yajya aza agakatisha ubundi bakamuha aho yicara.”

Yavuze ko kandi bamwe mu bakarasi baba bafite ingeso yo kurwanira abagenzi bari kwinjira muri gare ari nabo bakunze kubarwanira bikabangamira umugenzi.

Yagize ati “akenshi muri uko kurwanira abagenzi usanga havamo n’ubujura no kugenda bafatafata abantu bakabanduza, umusore ugasanga ari gufatafata umugore utari uwe cyangwa umukobwa.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero ntabwo twavuga ko ari ugukora kinyamwuga, tuganira kenshi n’ibi bigo bitwara abagenzi ariko ubu ubona hari aho bikigaragara dukwiye guhanahana amakuru twese kugira ngo tubirwanye, hashyirweho abantu bashinzwe kuyobora abagenzi ndetse n’ababakatira amatike mu buryo buboneye.”

CP Twizeyimana yanvuze ko ibi bikorwa byo kurwanira abagenzi hari n’abafite ingeso yo kubikora hanze ya gare, Polisi ikaba yatangaje ko yiteguye gufata izindi ngamba kuri iki kibazo mu kubahana, ku buryo umugenzi azajya ajya gutega afite umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *