Hakunze kumvikana inkuru nkizi z’abafana bapfa bari gufana amakipe bihebeye, gusa bikunze kumvikana ku mugabane w’u Burayi none kwiyi nshuro biri kuba mu mikino y’igikombe cy’Afrika.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu itsinda C, ni bwo ikipe y’igihugu ya Guinea yatsindaga Gambia igitego 1-0 cyatsinzwe na Aguibou Camara ahawe umupira na Morgan Guilavogui ku munota wa 69.
Ni wo mukino wa mbere ikipe y’igihugu ya Guinea yaribonye intsinzi muri iyi mikino y’igikombe cy‘Afurika kiri kubera muri Cote D’Ivoire, dore ko umukino ubanza bari banganyije na Cameroon igitego 1-1.
Nyuma yo gutsinda, abafana b’ikipe y’igihugu ya Guinea biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Conakry kwishimira iyi ntsinzi, bamwe bari ku mamoto, abandi bari mu modoka.
Ibi byabaga byaje guteza akaduruvayi mu mugi ndetse bibaviramo gukora impanuka ikomeye y’imodoka, abafana 6 bahita bahasiga ubuzima ndetse abandi benshi barakomereka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea ryabitangarije BBC, ryemeje aya makuru ndetse rigira inama abafana kujya bitwararika mu gihe bishimira intsinzi dore ko umupira w’amaguru ukwiriye gutanga ibyishimo, udakwiriye gutwara abantu ubuzima.
Kuri ubu ikipe y’igihugu ya Guinea mu itsinda C iri ku mwanya wa 2 n’amanota 4 ikaba byarayigaruriye ikizere cyo gukomeza mu kindi kiciro, izasubira mu kibuga ku munsi wejo kuwa Kabiri ikina na Senegal.