Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya filimi zarushije izindi bizwi nka Oscars mu ijoro ryacyeye mu gace ka Hollywood i Los Angeles/California muri Amerika, John Cena usanzwe akina umukino wrestling akaba n’umukinnyi wa cinema, yahamagawe ngo atange igihembo aza yambaye ubusa.
Ni mu birori byabaye mw’ijoro ryakeye tariki 10 werurwe 2024, uyu mugabo yaje yambaye ubusa ariko yakinze akapa ku bugabo bwe kariho izina ry’uwo agiye guha igihembo.
Ageze kuri stage ameze atyo, bahise bazimyaho amatara, maze atangaza abahataniraga icyo gihembo, bongeye kuyatsa, John Cena yari ariho yambikwa ikanzu izwi nka Toga.
Amaze kwambara yatangaje izina ry’uwatsindiye iki gihembo cy’ibijyanye n’imyambarire, aranakimushyikiriza.
Amafoto y’inyuma ya stage, agaragaza ko uyu mugabo ujya urangwa n’ibikorwa byo gusetsa mu by’ukuri yari yambaye urubindo rujya rukoreshwa iyo bafata amashusho y’ababoneka nk’ambaye ubusa muri za filimi.
Aka gashya, ibintu bidasanzwe byakozwe na John Cena biri mu byaranze ibyo birori by’ibihembo bya Oscars.