Leta y’u Bushinwa yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha mu gushaka umuti wo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Byagarutsweho na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri. Cyagarutse ku ishusho ngari ya Politiki y’u Bushinwa n’uko urwego rw’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu ruhagaze ndetse n’ibibazo by’umutekano muke ku Isi.
Ambasaderi C asanga hari intambwe yihariye imaze guterwa mu rwego rw’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bishingiye mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubukungu, uburezi n’ubuzima.
Yagaragaje ko mu myaka isaga 50 y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Bushinwa hari intambwe yo kwishimira igaragara yatewe mu nzego zirimo iza politiki, ubukungu, uburezi n’ubuzima, Ambasaderi Wang Xuekun yanakomoje ku ho u Bushinwa buhagaze ku bibazo by’umutekano mucye byugarije Isi.
Kuri iyi ngingo, Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka isaga 30, agaragaza ko Leta y’u Bushinwa yiteguye gutanga umusanzu wose nkenerwa mu gukemura burundu iki kibazo by’umwihariko hagendewe ku masezerano yashyizweho umukono ya Nairobi na Luanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 u Rwanda n’u Bushinwa byarushijeho gushimangira umubano n’ubutwererane aho bwohereje bwa mbere Ushinzwe Ubutwererane mu bya Gisirikare muri Ambasade yabwo i Kigali.
Wang Xuekun agaragaza ibi nk’ibyitezweho kurushaho gutsura umubano iki gihugu gisanzwe gifitanye n’u Rwanda ahanini mu rwego rw’umutekano mu bya gisirikare.
Usibye ubufatanye mu rwego rw’ubutwererane, Leta y’u Bushinwa isanzwe inafitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubwubatsi cyane cyane ubw’imihanda, aho bwagiye bugira mu iyubakwa ry’imihanda imwe n’imwe yiganjemo n’iyo mu Mujyi wa Kigali binyuze mu masezerano y’ubufatanye, inguzanyo n’inkunga.