Mu gihe hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo mu burayi hakomeje kwamamazwa ubutinganyi ni nako no muri Afurika uyu muco utahatanzwe cyane ko no mu Rwanda dutuyemo uyu muco wahageze, Nubwo ariko bimeze bityo ni nako mu bihugu bimwe na bimwe abarangwa n’uyu muco bakomeje gushyirirwaho ibihano binyuranye.
Nubwo abagize ihuriro ry’Abatinganyi bo bavuga ko ari uburenganzira bwabo kuba barangwa n’uwo muco ariko siko amaguverinoma amwe namwe y’ibihugu abibona kuko hari ibihugu bitandukanye byagiye bitangaza ko bidashyigikiye ndetse bitanemera iri tegeko ry’abaryamana bahuje ibitsina ndetse hagashyirwaho n’ibihano bimwe na bimwe bizajya bibafatirwa kandi bikarishye.
Kuri uyu munsi wa none mu gihugu cya Ghana Abatinganyi baho bari kurira ayo kwarika nyuma yaho iki gihugu gishyizeho itegeko rishya ry’igifungo cy’imyaka itatu (3) ku muntu wese wemera ko ari umutinganyi, naho ushyigikira ibikorwa by’umuryango wa ‘LGBTQ’ we agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.
Nyuma yuko Giverinoma ya Ghana ibigenje uko, Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye hagaragara ukutishimira iri tegeko n’icyemezo cyane cyane ku basanzwe ari abatinganyi ndetse n’abandi babyemera ntibabibone nk’ikibazo. Benshi mu basanzwe baryamana bahuje ibitsina muri Ghana ndetse no mu bihugu bituranye nayo bakomeje gutaka ndetse banasaba ko itegeko rishya ryabashyiriweho ndetse bagasaba ko ryakurwaho kuko ribabangamiye cyane.
Inteko ishingamategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko rishya rishyiraho igihano cyo gufungwa kugeza ku myaka itatu ku muntu uwo ari we wese uhamwe no kuvuga ko ari umutinganyi, Uwo mushinga w’itegeko rishya kandi unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu mu gihe uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi, azwi nka LGBTQ+
Iri tegeko rishyizweho mu gihe mu kwezi gushize, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International waburiye ko uwo mushinga w’itegeko “uteje inkeke zikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure by’ibanze” by’abatinganyi.