Perezida mushya wa Liberia Joseph Boakai yananiwe kurangiza ijambo rye mu muhango wo kurahira.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Perezida Joseph Boakai, ni Perezida mushya wa Liberia, yananiwe kurangiza ijambo rye nyuma yo kurahira maze bamukura kuri (Podium) adasoje iryo jambo, iba byabaye mu muhango wo kurahira.

Joseph Boakai, ni umugabo w’imyaka 79, mugihe yari asoje kurahira, yamaze iminota isaga 30 avuga ijambo rye gusa byagaragaraga neza ko gukomeza birimo kwanga, maze bituma uwo muhango usubikwa.

Ni mu muhango wabereye mu nyubako yitwa Capitol, ikoreramo Inteko ishingamategeko mu murwa mukuru Monrovia, byabaye ku munsi w’ejo hashize tariki 22 Mutarama 2024.

Hari amakuru amwe avuga ko yaba yagowe n’ubushyuhe bukabije ubwo igipimo cyari kirenze 30⁰C. Amashusho yagiye ahagaragara yarekanye umugabo waruri iruhande rwe arimo kumuhungiza n’urupapuro mu maso, mbere y’uko bamuvana aho bakamujyana.

Perezida Joseph Boakai, niwe mu Perezida ukuze kurusha abandi Liberia igize.

Nyuma y’uko avanywe kuri podium, visi perezida mushya Jeremiah Koung yafashe ijambo aganiriza abatumiwe maze abaherekeza gusangira ifunguro ryari ryateguwe.

Ibi byatumye hongera kwibazwa ku byagiye bigaragara mu gihe cy’amatora ku magara ya Boakai ni ikibazo cyagarukaga mu kwiyamamaza kwe. Gusa yabwiye ikinyamakuru cya BBC ko afite amagara mazima kandi ko imyaka ikwiye kuba umugisha kuri iki gihugu cya Liberia.

Mbere y’uko ananirwa gukomeza ijambo rye, Joseph Boakai yagize ati: “Amatora yararangiye, ibyo kubogama bigomba gusimburwa no guteza imbere Liberia.Naje kugarura icyizere cyacu.”

Yanavuze ko azagarura agaciro mu nzego za leta n’amategeko akajya yubahirizwa uko bikwiye.

Perezida Joseph Boakai, yatsinze amatora arusha amajwi macye uwari perezida, George Weah, mu matora yo mu Ugushyingo 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *