Sobanukirwa iby’iki gihugu gifite gereza imwe kandi ifungirwamo abantu babiri gusa.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Ubumenyi

Biratangaje kumva ko hari igihugu kibaho mu mudendezo wavuga nka Paradizo ku buryo usanga nta magereza afunga abanyabyaha aba ahari, n’ihari ugasanga ibura abayijyamo nk’uko mu gihugu cya San Marino gereza ibura abayijyamo ugasanga imfungwa ari imwe cyangwa ebyiri.

Muri gereza zose zo ku isi hari abantu barenga miliyoni 11 bazifungiyemo, nk’uko bigaragara muri raporo iherutse gutangazwa na World Prison Population list (WPPL) ndetse no mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi (ICPR) cya kaminuza ya London, Birkbeck.

Repubulika ya San Marino ni igihugu gito cy’imisozi kiri ku nkombe z’u Butaliyani. Ni kimwe mu bihugu bikize cyane ukurikije ibicuruzwa byinjira mu gihugu buri mwaka.

8 Reasons to Visit the Country of San Marino - Walks of Italy

Igihugu gifite abaturage bake bagera ku bihumbi 33.San Marino ifite gereza imwe yemewe ku rwego rwiswe gereza usibye ibigo ngororamuco by’agateganyo mu turere tumwe na tumwe, cyane cyane kuri polisi. Mutarama 2020, igihugu cyari gifite abagororwa babiri gusa bakatiwe igifungo. Benshi mu bakekwaho ibyaha n’inkiko bakatiwe ibihano muri gereza z’u Butaliyani, abari bafunze ni babiri, bombi baje kurekurwa ku ya 15 Mata.

Ku ya 26 Mata 2020, imfungwa imwe yonyine yari muri gereza ya San Marino, kubera ko umuntu umwe yari afunze bakoze uburyo bwose atagira irungu bamuzanira muri gereza ibitabo byo gusoma, televiziyo yo kureba amakuru no kumva imiziki n’ibikoresho yifashisha muri siporo.Kuba nta mfungwa zihari cyangwa kuba hari imfungwa nke, byavuzwe nk’impamvu y’ibyaha bike bihaboneka kubera ubutunzi bw’igihugu n’abaturage bake.

Borgo Maggiore - Wikipedia

San Marino ifatwa nk’akarwa cyangwa agahugu gato kaba konyine gakikijwe n’imisozi y’amajyaruguru y’u Butaliyani. San Marino ni repubulika ya kera cyane ku isi aho ifite ibyubatswe cyera byinshi mu mateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *