Abantu 8 bakubiswe n’inkuba mu kibuga cy’umupira, bamwe barakomereka.

Amakuru Rwanda Ubuzima

Inkuba yakubise abantu bagera kuri 8 barimo n’abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’umuyobozi ushinzwe imibereho y’abakinnyi {Team Manager} bitewe n’imvura nyinshi yaguye.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu karere ka Gicumbi, Inkuba yakubise aba bose ubwo harimo haba umukino wo muri shampiyona y’abagore wahuzaga ikipe ya Inyemera WFC na Rambura WFC i 13 Mutarama 2024, Aho umukino wari ugeze ku munota wa 65 imvura iguye, inkuba irakubita, bamwe mu bakinnyi bagwa igihumure, bahita bajyanwa mu bitaro bya Byumba.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye itangazamakuru ko abo bakinnyi bamerewe mu bitaro bya Byumba aho barwariye. Ati “Inkuba yakubise ubwo bakinaga umupira, abakinnyi barindwi na Team Manager umwe bagwa igihumura, bagize ikibazo cyo kwikanga, ndetse umukobwa umwe akomereka ku mutwe aho bigaragara ko ku musatsi inkuba yamutwitse”.

Arongera ati “Twavuganye n’abaganga bari kubitaho mu bitaro bya Byumba, batubwiye ko batangiye kumera neza, uretse umwe yatwitseho umusatsi niwe ufite agakomere ariko kadakabije, bashobora gusezererwa mu gitondo”. SP Mwiseneza, yasabye ko ahantu hari ibikorwaremezo bitandukanye, ahahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba.

Ati “Ahari ibikorwaremezo nka biriya, ahahurira abantu benshi hakwiye gushyirwa imirindankuba, kuko n’ubundi imvura ishobora kugwa bugamye muri stade inkuba ikaba yabakubita, ahantu nk’aho hakwiye imirindankuba”.

Muri abo bakinnyi bari mu bitaro, abenshi ni ab’ikipe ya Rambura WFC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *