Dore akamaro ko kurya inanasi n’ibyago ishobora kuguteza.

Ubuzima

Inanasi ni urubuto ruhingwa ahantu henshi kw’Isi, cyane cyane muri Brasil ruzwiho kugira vitamin c myinshi cyane, n’isuksri idasanzwe.

Kubera ko ikize kuri vitamin C na A, inanasi n’urubuto rwiza rufasha mu mikorere y’amaso hamwe no kurinda ubuhumyi cyane cyane ku bantu bakuze.

Uyu munsi tugiye kubagezaho umumaro w’inanasi ku buzima bwacu ndetse n’ibyago ishobora kuba yaguteza.

Inanasi yongerera umubiri abasirikare: Ibi biterwa nuko inanasi yifitemo vitamin C ingana na 50% by’iyo ukeneye umunsi wose. Ndetse hari ubushakashatsi bwagaragaje ko izahinzwe mu butaka butarimo ifumbire mvaruganda ziba ziyifite ku gipimo cya 100%. Iyi vitamin uretse gufasha ubwirinzi bw’umubiri inagira uruhare mu kurinda indwara z’umutima no kurwanya kuribwa mu ngingo.

Inanasi ifite 75% bya manganese yose icyenewe mu mubiri: Ibi bifasha mu mikurire n’imikorere myiza y’amagufa, bikanarinda rubagimpande cyane cyane ku bagore bamaze guca imbyaro.

Ifite thiamin (vitamin B1) ihagije: Iyi vitamin izwiho kugirira akamaro imitsi aho irwanya indwara z’imitsi, stress, umunaniro udasanzwe.

Inanasi kandi irimo ikizwi nka bromelain: Iyi izwiho gufasha mu igogorwa ry’ibiryo. Niyo mpamvu akenshi iyo uyiriye umaze kurya wumva wongeye ugasonza.

Iyi bromelain kandi izwiho kuba irinda umubiri kubyimbirwa no gufobagana. Kubyimbirwa bikabije bigirana isano kandi na kanseri niyo mpamvu uru rubuto runazwiho kurwanya kanseri.

Inanasi ishobora gufasha umuntu mu gihe yagugariwe mu nda (kubyimba): Si ibyo gusa kuko inanasi irwanya kuvura kw’amaraso bije nk’uburwayi. Bituma iba urubuto rwiza ku batuye mu misozi miremire, aho ubukonje bwinshi bushobora gutuma amaraso avura.

Urufatanye rwa bromelain na vitamin C ni umuti mwiza w’inkorora n’ibicurane hamwe no kurinda asima ndetse na sinusite. Bitewe nuko ikize kuri potasiyumu, bituma ifasha mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Harimo imyunyu ngugu inyuranye nk’umuringa, Zinc, vitamin nka C, B9, na carotene. Uru rukomatane rutuma ifasha abagabo n’abagore kugira intanga nzima, bityo ikabarinda ubugumba.

Ibyo wakwitondera.

Kurya inanasi idahiye neza bigukururira ibibazo mu gifu, ni uburozi butuma ibyo wariye ntacyo bikumarira kuko igifu kinanirwa kuvanamo intungamubiri. Bitewe nuko irimo acid  citric ishobora gutera ibibazo mu igogorwa si byiza guha inanasi umwana uri munsi y’umwaka.

Ku bagore batwite si byiza kuyirya ku bwinshi, agasate gato karahagije. Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo ku nda utwite

Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n’iyi miti

Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.

Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover

Inanasi ifite igipimo cy’isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Ibyo ni nk’ibijumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *