Menya akamaro gakomeye k’amapera kubuzima bwa muntu.

Ubuzima

Ipera ni urubuto ruhendutse cyane mu mbuto zose nyamara abantu bapfa kurya gusa batazi akamaro karwo, amapera ari mu mbuto zifite intungamubiri zifatiye runini ubuzima bwacu.

Amapera ari mu mbuto z’ingenzi zikungahaye kuri vitamini C. Ubushakashatsi bwagaragaje ko amapera akubye 4 vitamini C iboneka mu macunga, iyi vitamini izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu ikanawurinda indwara ziterwa na mikorobe.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe akamaro k’urubuto rw’ipera kubuzima bwa muntu;

Amapera arinda ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye: Ibi biterwa nuko arimo lycopene, quercetin, na ya vitamini C byose bizwiho kurwanya kanseri, by’umwihariko azwiho kurwanya kanseri ya porositate n’iy’amabere.

Bitewe nuko amapera akize kuri fibre n’imbuto nziza ku barwayi ba diyabete: Nubwo aryohera ariko arimo isukari nkeya kandi za fibre zifasha kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso.

Amapera aringaniza igipimo cya sodiyumu na kalisiyumu mu mubiri bityo akaba meza mu kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso.

Ikindi ni uko afasha mu kugabanya cholesterol mbi, izwiho kongera ibyago byo kurwara umutima, ahubwo agafasha mu kongera cholesterol nziza.

Ipera rimwe gusa riguha 12% bya fibre ukeneye ku munsi, bityo amapera ni meza mu gufasha igogorwa ry’ibiryo. Ibi biyaha ingufu zo kurwanya kwituma impatwe, bitandukanye nibyo bayavugaho ko ahubwo atera kwituma impatwe.

Kubera vitamini A irimo amapera azwiho gufasha mu mikorere myiza y’amaso, ntarinda kutareba neza gusa ahubwo anatuma amaso areba neza cyane.

Amapera afite ubushobozi bwo kurinda indwara y’ishaza no kutareba neza.

Ku bagore batwite amapera abongerera vitamini B9, twabonye ko ari nziza mu gufasha umwana uri mu nda akazakura neza, adafite ibibazo mu mikorere y’umubiri we.

Ibibabi by’amapera bizwiho kurwanya indwara zinyuranye z’amenyo: Si ibyo gusa kuko binarinda kubyimbirwa bikanica mikorobi zinyuranye. Ku bw’ibyo rero kubihekenya no kunywa amazi yabyo birwanya kubyimba ishinya, ibisebe byo mu kanwa no kuribwa amenyo ndetse gukaraba amazi wabicaniriyemo bivura iminkanyari bikanasukura mu maso.

Ibibabi by’amapera kandi bivura n’inkorora: Ushobora kubikoresha wivura inkorora, wabicanira mumazi agaserura hanyuma ukayanywa, cyangwa ukabikoresha ubihecyenya ukamira amazi yabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *