Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Uyu mwiherero wasorejwe muri Intare Arena I Rusororo wari watangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu 2024, ndetse ukaba waribanze ku ntambwe zifatika mu kubaka imikoranire itanga ibisubizo binogeye abaturage kandi guverinoma yifuza.

Mu butumwa bwe osoza uyu mwiherero, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko kugira ubutwari bwo kugira ibyo bavuga, maze anahamagarira abayobozi kugira imbaraga zigamije gushyira abaturage imbere no gukora baganisha ku byifuzo n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi gushyira imbaraga n’umutima wabo mu byo bakora, bikajyana kandi no kugira ibyo baha abaturage kuko bizabafasha kubahiriza inshingano zabo.

Yagize ati “Mureke tugerageze gukora ibyo dushoboye n’imbaraga zacu zose, tubyitayeho, kandi tugire ibyo dutanga. Dushobora gushyira ibintu byose ku murongo kugira ngo bidufashe ubwacu kubahiriza inshingano dushinzwe, bidufashe kumenya aho twavuye, aho tugeze, aho tujya, kandi dukomeze no kwibukiranya, ndetse ndatekereza ko ari bwo buryo bwiza.”

Uyu mwiherero uretse kuba warahuje abayobozi bakuru, hagamijwe kwiga uko barushaho kugira uruhare mu ntego u Rwanda rwihaye z’iterambere mu bukungu no mu mibereho y’abaturage, wabaye mu gihe Igihugu kirimo kwitegura kwizihiza imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari kandi n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Abaminisitiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, ba Guverineri ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Kuva mu 2004, Guverinoma yashyizeho gahunda y’Umwiherero uhuza abayobozi mu nzego zitandukanye, bagahurira hamwe mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma no kungurana ibitekerezo, mu kurushaho gushaka ibisubizo bijyanye n’intumbero z’Igihugu, bikajyana kandi no kunoza inshingano zabo hitabwa ku gukorera abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *