Ni iki cyo kwitega kuri Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa Botswana.

Amakuru Imikino

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi iri kwitegura irushanwa rya Gishuti rizabera muri Madagascar, yahamagaye abakinnyi 16 bakina hanze y’u Rwanda barimo Niyonzima Haruna utayiherukagamo.

Kuwa 3 Werurwe nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bigera kuri bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi.

Ingengabibe yasohowe n’iri shyirahamwe yerekana ko rizatangira tariki tariki 22 Werurwe, Amavubi akina na Botswana mu gihe Madagascar izakina n’u Burundi.

Guhera kuwa 25 Werurwe Amavubi y’u Rwanda azaba atana mu mitwe na Madagascar, naho Intamba mu Rugamba z’u Burundi zikine na Botswana.

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ntibakigirira ikizere ikipe y’igihugu Amavubi bitewe nuko itagitanga ibyishimo bihoraho, Gusa kuri iyi nshuro Umutoza Torsten Frank Spittler yijeje Abanyarwanda ko uyu ugiye kuba umwaka w’impinduka zikomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi bitangiriye muri iri rushanwa rigiye kubera muri Madagascar.

Niyonzima Haruna utaherukaga guhamagarwa mu Amavubi, yongeye kwitabazwa nyuma yo kuba akomeje kwitwara neza mu kipe ye ya Al Ta’awon FC yo muri Libya.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler azifashisha ni Aba bakurikira :

Haruna Niyonzima (Al Ta’awon FC)

Manzi Thierry (VC Al Ahli Tripoli)

Ntwali Fiacre (Ts Galaxy FC)

– Advertisement –

Bizimana Djihad (Kryvbas FC)

Mutsinzi Ange (Fk Jerv

Byiringiro Lague (Sandviken If)

Imanishimwe Emmanuel (Far Rabat)

Rafaek York (Gefle If)

Nshuti Innocent (One Knowxille)

Gitego Arthur (AFC Leopards)

Sibomana Patrick (Gor Mahia)

Rubanguka Steve (Al Njoom)

Weensen Maxim (Royale Union Saint-Gilloise)

Mugisha Bonheur (As Marsa)

Biramahire Abeddy (Ud Songo)

Sahabo Hakim (Standard Liege)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *