Yunamiye Yvan Buravan, Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya Ruti Joel wujuje Intare Arena bwa mbere {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana Gakondo ivanze n’izigezweho Ruti Joël yanditse amateka muri Intare Arena mu gitaramo cye yahayemo icyubahiro mugenzi we witahiye Yvan.

Ni igitaramo yanatuye umubyeyi we cyabereye muri Intare Arena I Rusororo, Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, Kitabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri barimo abakunzi be, Inshuti ze ndetse n’Imiryango. Igitaramo cya Ruti Joel yise “Rumata wa Musomandera” gisize abaye umuhanzi wa mbere wujuje inyubako ya Intare Arena ukuyemo abakora injyana yo kuramya no guhimbaza Imana {Gospel} Ni igitaramo kandi yamurikiyemo Alubumu ye yise “Musomandera”

Ni igitaramo cyatangiye ahagana mu ma saha ya saa 6 :00Pm Aho Umukondo Gatore wo mu “Ibihame by’Imana” yatangiye asusurutsa abitabiriye igitaramo, Nyuma gato umuhanzi Mike Kayihura nawe ugira indirimbo ziryoheye amatwi cyane yaje kujya ku rubyiniro maze asusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Anytime ‘Iminsi, Tuza n’izindi ze zakunzwe na benshi.

Nyuma yo kuroherwa n’umudiho uvanze n’umurishyo abakunzi ba Ruti Joël bari bamutegereje cyane, Maze ku isaha ya 20: 00 Pm agera ku rubyiniro yakirwa n’urufaya rw’amashyi cyane, Ruti yinjiriye mu ndirimbo “Rumata” bakunda afashwa n’ababyinnyi barimo Jordan Kallas gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Mu byiciro bitandukanye bisaga bitanu yakozemo igitaramo, Ruti Joel yagendaga avanga indirimbo zigize alubumu ye nshya ‘Musomandera’ ndetse n’izo yakoze mu myaka ishize, yakomereje ku ndirimbo ‘La Vie’ ageze kuri ‘Oulala’ kwifata biranga bamwe bamufasha kuyiririmba kugeza irangiye.

Mu zindi ndirimbo yaririmbye zikazamura ibyiyumviro by’abari bitabiriye harimo ‘Nyambo, Rumuri w’Itabaza, Rwagasabo, Rasana yakoranye na Mike Kayihura, Hari kandi ‘Ibihame, Gaju Akadege Amaliza. Ubwo yari asoje iyi ndirimbo yahagurukije Intore Masamba asanzwe afata nka Se mu muziki.

Ruti Joel yakoze mu nganzo maze ashyiraho indirimbo yahimbiye umubyeyi we yise ‘Musomandera’ anahagurutsa Mama we bafatanya kuririmba iyi ndirimbo, Ari nako n’abitabiriye igitaramo bose bari bamaze gufatwa n’amarangamutima kubera iyi ndirimbo irimo amagambo akomeye. Nyuma y’akaruhuko k’iminota mike, Ruti yagarutse ku rubyiniro maze afata akanya ko kwibuka inshuti ye Yvan Buravan abinyujije mu ndirimbo yasize akoze zirimo ‘Twaje’

Ageze ku ndirimbo ‘VIP’ Buravan yasize akoranye na Ish Kevin, yatunguranye avuga ko amashusho yayo ari bwo agiye gushyirwa ahagaragara, Yaririmbye kandi indirimbo zirimo Ye Aye ya Nyakwigendera Buravan, anyuzaho agace gato k’indirimbo ‘None Twaza’ ya Cecile Kayirebwa ndetse na ‘Igikobwa’ yahagurukije benshi.

Uyu musore yasoreje ku ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Cyane’ yakozwe na Producer X, maze ashyira akadomo ku gitaramo cyari cyimaze amasaha asaga atatu n’Iminota 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *