Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago PonDat yatunguye benshi cyane mu gitaramo cye cyo kumurika Alubumu ye ya mbere “Suwejo” byumwihariko ku mpano yateguriye ababyeyi be ifite igisobanuro gihambaye.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Nibwo Umuhanzi akanaba umunyamakuru Yago wamamaye cyane ku muyoboro wa Youtube kuri channel ye yitwa “Yago TV Show” ndetse n’ibindi binyamakuru binyuranye yakoreye nka “TV10, Goodrich TV n’zindi yamuritse Alubumu ye ya mbere yise “SUWEJO”
Ni igitaramo cyabereye mu ihema risanzwe riberamo Ibitaramo bitandukanye bikomeye rya Camp Kigali ndetse kitabirwa n’abakunzi b’umuziki bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Burundi, Kenya ndetse n’U Rwanda, Abahanzi batandukanye barimo Akiiri Kirikou wo mu Burundi, Chris Eazy wo mu Rwanda, Niyo Bosco wo mu Rwanda, Bushali
Si abahanzi kandi gusa bafite amazina akomeye bitabiriye iki gitaramo kuko hari n’abandi bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Anitha Pendo, Rumaga, Producer David n’abandi bahanzi batari kuri gahunda yo kuririmba nka Alyn Sano n’abandi benshi bagaragaye muri iki gitaramo.
Ni igitaramo cyatangiranye ubwitabire buri ku rwego rwo hasi cyane ku buryo benshi bari batangiye gutekereza ko abantu batakikitabiriye babiretse, Ariko gahoro gahoro niko abantu bagendaga biyongera baje gushyigikira uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru Yago PonDat.
Yago w’Imyaka 29 winjiye mu muziki mu mwaka ushize wa 2022, yakoze igitaramo cyo kumurika Alubumu ye ya mbere yise “SUWEJO” kitabirwa n’abarimo Minisitiri w’urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Ni nyuma yuko kandi yegukanye n’ibihembo 2 by’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka mu bihembo bya “Isango na Muzika Awards”
Umwihariko muri iki gitaramo cyo kumurika Alubumu ya mbere ya Yago PonDat yise “SUWEJO Album Launch” wabaye imicurangire yari myiza bigizwemo uruhare na Band ya Symphony Band yari iri kugerageza gukora iyo bwabaga kugirango ngo abahanzi baze kuhanyurana umucyo.
Ni igitaramo kandi cyaranzwe n’udutendo dutandukanye nkaho, Anita Pendo wari uyoboye igitaramo yagiye kitarangiye, MC Anita Pendo wari mu bayoboye iki gitaramo, yakiriye abahanzi babiri gusa Bushali na Zeo Trap ubundi ahita agenda saa tatu n’igice dore ko yari afite akandi kazi i Musanze.
Akandi ni uko Uwitwa MC DJ Phil Peter nawe yagaragaje kutumvikana neza n’abahanzi bo mu Burundi cyane ko hari aho byagiye byumvikana muri za Microphones bagerageza gushyamiranamo, Ikindi uwitwa Yago nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo yagaragaje kutishimira umuhanzi Chris Eazy, uri mu batitabiriye igitaramo cye, Yago yari yatumiye abahanzi bagera ku munani muri iki gitaramo cye cya mbere gusa cyagaragayemo batandatu.
Yago yavuze ko Levixone indege yagombaga kumuzana i Kigali yamusize bituma atabasha kwitabira iki gitaramo gusa ko yamwohereje amashusho yisegura ku banyarwanda bari bamutegereje, Yago ubwo yari abajijwe ku cyatumye Chris Eazy ataza muri iki gitaramo, yanze kuripfana avuga ko nubwo atamwishyuye atari akwiriye gukinira ku gitaramo cye uko yiboneye.
Bigeze mu ma saa 11: 30 DJ Phil Peter yakiriye Yago PonDat ku rubyiniro maze nawe ahageze aha ikaze Uwitwa Isaah New Boy wamamaye cyane ku mvugo “Inyogo ye” ku rubyiniro maze bafatanya indirimbo yabo bise “Ni Wane”
Ku isaha ya saa 12 : 22 : Nibwo uwitwa Aline GAHINGAYIRE yagiye ku rubyiniro maze yinjirira mu ndirimbo ye yakunzwe na benshi yise “Ndanyuzwe” agashyiramo amashimwe menshi ajyanye no kuba abashije gusoza umwaka mu mahoro ku bwa Yago ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Muri rusange Aline yagaragaje ko anafite uburambe mu muziki wa Live Music cyane ko abimazemo iminsi.
Umushyushyarugamba, Umuvanzi w’umuziki akaba n’umunyamakuru DJ Phil Peter niwe wayoboye iki gitaramo mu muziki mwinshi ugezweho nkuko asanzwe abizwiho hirya no hino mu tubari tunyuranye mu kazi ko kuvangavanga umuziki.
Ku isaha ya saa 12: 40 Pm: Nibwo Phil Peter yakiriye ku rubyiniro umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cy’U Burundi uzwi nka “Double Jay” maze yakirwa n’urufaya rw’amashyi rw’abasanzwe bakunda umuziki we ndetse nawe akongera gusa n’ukanguye abari batangiye gusinzira mu ndirimbo ze zishyushye nka “Quality” yafatanije na Kenny Sol.
Ku isaha ya saa 1: 00 Pm: nibwo hakurikiyeho nanone umuhanzi wo mu Burundi ukunzwe bihambaye mu Rwanda uzwi nka Akiiri wakoranye indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda nka “Chris Eazy, Kivumbi King n’abandi, Akiiri kirikou akigera ku rubyiniro yabanje gusuhuza abitabiriye igitaramo ndetse abibutsa ko abanyarwanda n’abarundi ari abavandimwe bakwiye gukundana cyane.
Uyu muhanzi kandi yagaragaje icyubahiro aha nyakwigendera Jay Polly wo muri Tuff Gangs ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zirimo “Inshuti Nyazo,
Nyuma yo gutegereza umwanya munini, Gutegereza byaje gushira maze DJ Phil Peter ku isaha ya saa 1: 15 yakirira umuhanzi nyirizina wateguye igitaramo ariwe “Yago PonDat” maze yinjirira mu ndirimbo yise ….. Yago yashimiye cyane Dj Phil Peter ndetse n’abahanzi bagiye baha agaciro abahanzi batabarutse barimo Jay Polly ndetse nawe ashyiraho ake maze afata akanya ko kuririmba indirimbo imwe ya buri muhanzi watabarutse amwubaha aribo Mozey Radio wo muri Uganda mu itsinda rya Good Life ndetse na Yvan Buravan.
Yago yaje gusaba abashinwe protocol kumuzanira ababyeyi be ku rubyiniro kugirango abashimire cyane uruhare rwabo mu burere bwe ndetse n’imikurire ye, Yabashimiye cyane ko bamwibarutse bakamwereka urukundo ndetse agakura azirikana,
Yago kandi yageneye ababyeyi be impano idasanzwe ifite ibisobanuro bikomeye cyane kuri we. Iyi mpano Yago yahaye ababyeyi be ni Ifoto y’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame kubw’Icyubahiro ndetse n’agaciro gahambaye baha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Abaterankunga b’iki gitaramo bari “Yago TV Show, Marchal Real Estates Developers , Gorilla Events, ndetse na The Country Inn.
REBA HANO UKO IGITARAMO CYA YAGO CYOSE CYAGENZE.