Wari uziko kera mu Rwanda, kwinjira muri Kigali byasabaga urwandiko wagereranya nka Visa.

Amakuru Ubucuruzi Uburezi

Mu Rwanda rwo hambere ntibyari byoroshye ko wajya i Kigali uko wishakiye nkuko ubu bimeze aho ushobora kubyuka mu gitondo ugategura urugendo i Kigali, ukajya muri gahunda zawe ugataha cyangwa ukarara.

Nkuko babivugaga ngo i Kigali ni amahanga, Yego nibyo abantu batari baravukiye i Kigali bafataga uyu mujyi nk’amahanga kuko wasangaga ariho hantu hari ibintu bigezweho ndetse n’ubuyobozi bukomeye bwose bwabaga i Kigali nkuko bimeze kuri ubu aho ariho hantu dusanga ministeri zose, Ambasade zose, ndetse n’ibiro by’umukuru w’igihugu biri i Kigali nk’umujyi mukuru w’u Rwanda.

Iyi nkuru turifashisha ibitekerezo by’abantu batandukanye ariko ahanini turifashisha indirimbo y’umuhanzi nyarwanda witwa Muango, Mu ndirimbo yakoze yitwa “Mama Ndare”
Ni indirimbo ivugamo umukobwa witwa Mukagasana wagiye kuri komine gushaka urwandiko rwo kumujyana i Kigali ngo ajye gushaka amafaranga maze azafashe ababyeyi be.

Muri iyi ndirimbo niho twakuye igitekerezo cyo gukora iyi nkuru kuko avugamo uburyo bwakoreshwagwa n’abantu batuye mu ntara, babanzaga kujya kuri komini noneho bakaguha urwandiko, Mbega ni nka kumwe ubanza kujya ku biro by’abinjira n’abasohoka iyo ugiye mu mahanga bakaguha urwandiko/passport/visa ituma usohoka mu gihugu ukajya muri gahunda zawe i mahanga.

Nyicyumva iyi ndirimbo rero nagerageje kubaza abantu batandukanye aho nahuye n’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70.
Uyu mubyeyi yavukiye i Kigali nanubu niho atuye, Yambwiye ko bitari ibintu byoroshye ko wava mu ntara ngo uhite uza i Kigali, kuko wabanzaga kujya muri Komine cyangwa icyo twakita nk’akarere muri iki gihe.

Iyo wageraga kuri komini bagusabaga kubabwira imyirondoro yawe, noneho ugatanga n’impamvu ifatika yaba ikujyanye i Kigali, Icyo gihe iyo bumvaga ibikujyanye ari ibintu byumvikana nibwo baguhaga urwo rwandiko ko wemerewe kujya i Kigali, bakumva bitumvikana bakaguhakanira.

Mu myaka ya 2000 gusubiza inyuma, mu Rwanda habaga icyo twakita nka bariyeri iriho aba police aho wanyuraga bakakwaka indangamuntu yawe ndetse ku bava mu ntara bakakwaka urwo rwandiko rwemeza ko uje i Kigali.

Sibyo gusa kuko no mungo habaga imikwabo, aho bazaga babaza abatuye i Kigali ngo berekane urwandiko rwemeza ko wemerewe gutura i Kigali, Aho rero banahabarizaga urwandiko rw’abavuye mu ntara ku bantu bari i Kigali batadafite ibyangombwa bibemerera gutura muri Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *