Wari uziko ikinyobwa cya Coke Pepsi cyongera ubunini bwa kimwe mu bice by’imyanya y’ibaga y’Umugabo.

Amakuru Ubumenyi Ubuzima Utuntu n'Utundi

Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa soda yo mu bwoko bwa Coke na Coke Pepsi bishobora kongera uuzima bw’umusemburo wa estosterone Ndetse n’ubunini bw’igice cy’imyanya y’ibanga y’umugabo kizwi nk’Amabya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu buzima bw’imyororokere bo muri kaminuza yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Minzu mu Bushinwa bukanasohoka mu kinyamakuru kivuga ku bumenyi  cyitwa Acta Endocrinol, bugamije kwigisha ku ngaruka ibinyobwa bya karubone nka Coca-Cola na Pepsi byagira ku burumbuke bw’abagore n’abagabo.

Nkuko byagaragajwe n’abanditsi b’ubushakashatsi, bagaragaje ko kunywa soda yo mu bwoko bwa Coke cola ikungahaye cyane kuri Karubonike byangiza imikorere myiza y’imyororokere, Ndetse bukagabanya ubwinshi bw’intanga ngabo n’ubuzima bwazo muri rusange.

Abashakashatsi bashingiye ku bipimo n’isuzuma ryakorewe ku nyamaswa kugira ngo bakore ubwo bushakashatsi, basanze ibinyuranye n’ukuri ku bijyanye na testosterone, cyane ko ubushakashatsi ku misemburo y’abagabo bukorwa cyane cyane mu bizamini, Muri uu bushakashatsi bwashingiye kuri hypothesis, Abashakashatsi bibumbiye mu matsinda biga ku jyanye n’amabya y’abagabo. Itsinda rya mbere ryanyweye amazi gusa, mu gihe amatsinda asigaye yanyoye iki kinyobwa cya Coca-Cola na Pepsi.

Mu gihe cyiminsi 15, abahanga bakoze ibizamini ku mbeba kugirango basesengure ingaruka ziterwa n’ibinyobwa bya karubone, harimo ibizamini by’amaraso hamwe n’uburemere bwa diameter n’amabya.

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibizamini by’imbeba zanyweye Pepsi cyangwa Coca-Cola “ byiyongereye cyane ku munsi wa 15, Abanditsi b’ubushakashatsi baranditse bati: “Ibyavuyemo byagaragaje ko gukoresha cyane ikinyobwa cya Coka Cola na Pepsi bishobora guteza imbere ikura ryiza ry’igice cy’imya y’ibantga y’Umugabo kizwi nk’Amabya.

Usibye kwiyongera k’ubunini bw’amabya, Abashakashatsi basanze ko Ikinyobwa cya Coca Cola na Pepsibishobora kongera cyane intungamubiri z’imyanya y’ibanga y’abagabo bityo bikaba byarushaho gukora neza no gutanga cyane umusaruro.

Mu gusoza, twavuga ko kunywa  ikinyobwa cya Coca-Cola na Pepsi-Cola bishobora guteza imbere imikorere y’imyaya y’ibanga harimo no gukora intangangabo zifite ubuzima buzima , kongera imisemburo ya testosterone, Kurwaya indwara ya Kanseri ya Prostate, kongera vitamin nk’uko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *