UWIDUHAYE Theos wa Igihe.com yakoze ku marangamutima ya Shaddy Boo, maze nawe amukorera mu nganzo.

Amakuru Imyidagaduro

Icyamamarekazi MBABAZI Chadia wamamaye nka Shaddy Boo mu myidagaduro yo mu Rwanda byumwihariko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yongeye kwivuga imyato abitewe n’igitangazamakuru cyamwanditse kivuga ko acyuye igihe.

Uyu mukobwa wiyita umwamikazi w’U Rwanda mu buranga yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga ze avuga ko bikigoye kubona umusimbura kuri ubwo bwamikazi cyane ko hanatanzwe hatangwa abakandida barenze umwe nyamara we akaba afite uwo mwanya ari umwe.

Shaddy Boo yatangaje ibi nyuma yuko umunyamakuru wa Igihe.com UWIDUHAYE Theos akoze inkuru ivuga ko uwitwa Shaddy Boo yaba arimo abyina avamo, Ni inkuru yakozwe kuwa 14 Ukuboza 2023, Ikaba yari ifite umutwe ugira uti “Cyera Habayeho! Shaddy Boo arabyina avamo”.

Ni inkuru irimo inyandiko isa nikakaye cyane ko hari aho akoresha umugani wa Kinyarwanda ariko wumvikana nkaho yageragezaga gusobanura ko uyu mwari ageze mu zabukuru ugira uti “Imyaka ni nk’Inkorora ntiyihishira”

Iyi nyandiko ntabwo yaguye neza Shaddy Boo kuko yanakomeje atsindagira ko yari yarihariye uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ariko ubu akaba avamo gacye gacye.

Nyuma yuko Shaddy Boo abonye iyi nkuru nawe byamwanze mu nda maze ajya kuri X yahoze ari Twitter maze asubiza Uwiduhaye Theos wa Igihe Mu magambo akakaye cyane agira Ati “Cyera kabaye Ikinyamakuru Igihe cyagiraga Abanyamakuru none gisigaye gifite Abanyamunwa, Bandikisha intoki . Mwe na abanyamunwa banyu niyo mwakwiteranya ntabwo mwabona aba followers mfite, So I m big than you.

Nyuma gato yo gushyiraho iyi Post, Shaddy Boo yasanze idahagije maze ashyiraho indi ya kabiri agira Ati “Duce impaka ngaho muri Comment mushyiremo iphoto yuwo mubona byibuze wa nsimbura kubwamikazi, Kuko ndayoboye ikimenyimenyi murashyiramo benshi batandukanye, kandi nta ngoma yimikwa abamikazi benshi “

Abakurikiranira hafi uyu mukobwa cyangwa umu mama dore ko anafite abana bagera kuri babiri, Bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye banashimangira ko ntawe wamusimbura  cyane ko ngo ku myaka afite ubu adasiba gutuma abasaza b’imisatsi yera n’ubwanwa bwera acaho bakamurangarira kugeza ku babyiruka nabo biri uko.

MBABAZI Shadia wamamaye nka Shaddy Boo amaze imyaka myinshi asa naho ariwe mukobwa w’ikimero uba mu Rwanda byumwihariko mu gisata cy’imyidagaduro dore ko yagiye anagaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Africa y’uburasirazuba.

Muri rusange Shaddy Boo yari amaze iminsi atavugwa cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no ku mbugankoranyambaga ze nkuko yari asanzwe abikora ari nayo ishobora kuba yabaye intandaro yo kwandikwaho inkuru nk’iyo ivuga ko yaba ageze mu bihe by’izabukuru bituma atakigaragara muri buri kateye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *