Uwari umukinnyi wa Kiyovu Sports Mugunga Yves yahagaritswe.

Amakuru Imikino

Uyu mukinnyi wakiniraga Kiyovu Sports Mugunga Yves, aherutse gusubiza iyi kipe ko impamvu yamaze igihe atitabira imyitozo ari uko yari arwaye, anatangaza ko yifuza gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi asubije iyo baruwa yari yandikiwe na Kiyovu, yamusubije ko ahagaritswe mu bikorwa byose by’ikipe ya Kiyovu Sports. Kw’itariki 12 Ukuboza 2023, Kiyovu Sports yari yandikiye Mugunga Yves imusaba ibisobanuro by’aho amaze igihe kuko atitabiraga imyitozo iyi kipe yagiye ikora mu minsi yashize.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, Mugunga Yves yasubije Kiyovu Sports ko yari amaze igihe arwaye infection yo mu maraso. Uyu mukinnyi yanongeyeho ko kuba amaze amezi 3 adahembwa, akaba yaranahawe sheki itazigamiye ku mafaranga yari imusigayemo yifuza gusesa amasezerano.

Kiyovu Sports ikaba yamwandikiye ibaruwa itesha agaciro ibi bishobanuro by’uyu mukinnyi byose. Iyi baruwa yagiraga iti “kugira ngo hemezwe ko umukinnyi arwaye bikorerwa raporo na muganga w’ikipe, nawe agendeye kuri raporo za muganga yamugaragarije, iyo wivurije mu ivuriro ritari irye kuko nawe afite ivuriro.”

Bakomeje bavuga ko Kuba atarahembwa bimuha uburenganzira bwo gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ariwe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Bati “Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw’ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports nabwo bukayifatira umwanzuro.”

Ibyo kuba uyu mukinnyi yifuza gusesesa amasezerano nabyo bagize icyo babivugaho. Bagize bati “kuba uvuga ko icyifuzo cya we ari ugusesa amasezerano ni uburenganzira bwawe, ariko bifite inzira bicamo kuko bisaba ko impande zombi zibiganiraho zikagira icyo zemeranywaho.”

Nyuma y’ibi byose Ndorimana Jean Francois Regis  perezida wa Kiyovu Sports, wasinye kuri iyi baruwa yamenyesheje Mugunga Yves ko ahagaritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports.

Yagize ati “nyuma yo gusuzuma ibyo wasubije, biragaragara ko impamvu watanze zatumye usiba imyitozo icyumweru kirenga nta ruhushya ufite nta shingiro zifite, turakumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports kugeza igihe uzahabwa andi mabwiriza, ibindi bisobanuro birambuye kubikureba uzagenda ubimenyeshwa.”

Mugunga Yves yaje mw’ikipe ya Kiyovu Sports avuye muri APR FC, akaba yaranazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *