Urwishe ya Mpfizi ruracyayirimo, Uwase bamuvumiye ku gahera nyuma yo kubisubira ubugira kabiri.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Umukobwa witwa Uwase uherutse kugaragara mu Itangazamakuru asaba imbabazi ndetse arira cyane kubera ibikorwa yari amazemo Iminsi akoraz, Yongeye kugaragara muri ibyo bikorwa.

Uwase uyu yasabaga imbabazi, Nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe n’imiterere ndetse akavuga ko nawe atazi icyabimukoresheje, Nyuma yuko ayo mafoto acicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yambaye ubusa buri buri mbese nk’uko yavutse,

Humvikanye amajwi byavugwaga ko Ari ay’umubyeyi we wariraga cyane asaba Umukobwa we guhinduka akareka ibyo arimo gukora kubera umujyi wa Kigali yahamyaga ko ariwo wamwangirije Umwana, dore ko iwabo Ari ku Gisenyi.

Kuri ubu uyu mukobwa hongeye gucicikana Amafoto ye yambaye bigaragaza imiterere ye ndetse na bimwe mu bice bye by’ibanga ariko bitwikirijwe n’utwambaro tw’imbere ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bagahamya ko bigoye ko yahinduka bakoresha imvugo igira iti “Urwishe ya Mpfizi ruracyayirimo” Bimwe mubyo yavugaga ko bimutera Gukora mwene ibyo bikorwa yavugaga ko bamuroze ndetse ko nawe atazi uburyo ashiduka yabikoze,

Ababonye aya mafoto haba ku rubuga rwa Instagram ndetse na Facebook bagiye bagaruka kuri uyu mukobwa, bamwe bamuvumira ku gahera cyane bati ntacyo azimarira. Hari uwagize Ati “Ubu Ejo azaba ari kwiriza ngo baramuroze, yisabishwa ibigongwe, Mwagiye musambana mu ibanga koko, ko aribyo mpora mvuga, ubuse niwe abikora gusa twese ntitubikora koko? ariko ndebera nukuri”.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Imwe muri YouTube Channel asaba imbabazi ndetse anarira cyane, Nyuma y’Amarira y’Amarira menshi no kwicuza, Uwase Yongeye kurikoroza, Maze benshi bavuga ayabagombozi bahamya ko bigoye ko yakira ibimurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *