Urubanza rwa Kazungu Denis rwo kuri uyu wa gatanu rwasubitswe, Anaregwa mu rubanza rushya.

Amakuru Ubutabera Ubuzima

Urubanza benshi bari biteze kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 5 Mutarama 2024 rwa Kazungu Denis aregwamo ibyaha birimo ubwicanyi rwasubitswe rutaraba.

Kuri uyu wa gatanu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuko yari afite imanza ebyiri basaba ko zahuzwa. Denis Kazungu w’imyaka 34, utuye mu karere ka Kicukiro muri Kigali yatawe muri yombi n’ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda (RIB) muri Nzeri, akekwaho kwica abantu benshi akabashyingura mu rwobo yari yaracukuye mu gikoni cy’inzu yari acumbitsemo

Mu gitondo cyo kuwa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, ni bwo Kazungu Denis yagejejwe imbere y’urukiko, Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yakoreye mu Karere ka Kicukiro yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro atangira kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kugeza ubu Kazungu Denis yarezwe ikindi cyaha cyo Abagore ku gahato, Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, Aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu Dennis yamureze ndetse akaba anasaba indishyi muri uru rubanza, Ibi bibaye mu gihe nubundi iki cyaha cyari gisanzwe kiri mubyo Kazungu akurikiranyweho,

Gusa bikaba byiswe imanza 2, Nyuma yuko umwe mu basambanyijwe atinyutse akaregera iki cyaha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko byaba byiza izo manza zihujwe kuko zifitanye isano, Gusa umucamanza yafashe icyemezo cyo kuzihuza zikazaburanishirizwa hamwe, cyane ko ibyaha aregwa bafitanye isano. Urukiko rwemeje ko urubanza rwa kazungu rwahinduriwe amatariki ruzaburanishwa ku wa 12 Mutarama 2024.

Tubabwire ko Kazungu Dennis akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu,

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *