Umwana ufite ubumuga bwo kutabona yabaye uwa 5 ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta.

Amakuru Rwanda Uburezi

Niyonzima Jean de Dieu wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho) yahembwe muri batanu ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 27 kanama 2024.

Umucungamutungo w’ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho  Sr Nicolas Nsanabo Hyacinthe, yavuze ko batewe ishema no kuba umwana wiga mu ishuri ryabo aza muri batanu ba mbere ku rwego rw’Igihugu, ariko ngo ntibanatunguwe cyane kuko asanzwe ari umuhanga cyane, nk’abandi bavandimwe bavukana munda.

Yagize ati “Wenda ntitwari tuzi ko yaza ku mwanya wa gatanu mu Rwanda hose, ariko kuba ari umuhanga dusanzwe tubizi.” Uyu mwana kandi ngo yigeze no kwitabira amarushanwa mu by’indimi (Spelling Competition) arayatsinda, ku buryo yageze no muri Kenya.

Niyonzima Jean de Dieu afite ubumuga bwo kutabona ku rwego rwa 60%. Ngo ashobora kubona nk’ibiri muri metero ebyiri gusa, ariko ntaharenze, nk’uko bivugwa na Sr Nicolas. Na we mu kwiga yifashisha inyandiko z’abatabona zizwi nka (Braille).

Yivugira ko amasomo yatsinze cyane ari imibare, ibinyabuzima (Biology) n’ubutabire (Chemistry) kandi ngo abikesha umuhate ashyira mu kwiga kwe. Ku bijyanye n’uko yitwaye ngo abashe kugira amanota meza mu bizamini bya Leta, agira ati, “Nabanje kwiha ingengabihe y’uko niga amasomo yanjye, nkavuga nti, ku wa Mbere nziga nk’imibare na Phyisique (Ubugenge), muri Weekend nkakora imyitozo nkanasubiramo gakeya.”

No mu gihe cy’ibizamini kubera ko abatabona batabasha kwandika bihuta nk’abandi banyeshuri muri rusange, bagiye babongereraho isaha ku gihe cy’ibizamini, kandi byaramufashije kuko ngo urebye mu isaha ya nyuma ari bwo yabashaga kurangiza gusubiza ibibazo byose.

Mukuru we witwa Niyitegeka Jean Paul, wamuherekeje ajya kwakira ibihembo akesha umwanya wa gatanu, yavuze ko nk’umuryango bishimiye kuba umwana wabo yagize amanota meza, kandi ngo hamwe n’ababyeyi biteguye kumufasha akazabasha gutsinda neza no ku cyiciro gikurikiyeho.

Niyonzima Jean de Dieu afite imyaka 18, yatangiye kwiga mu ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho kuva afite imyaka 6, aho yatangiriye mu kiburamwaka yiga mw’ishuri riherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, ariko akaba akomoka muntara y’amajyaruguru.

Niyonzima Jean de Dieu (uhagaze uhereye ibumoso) yabaye uwa 5 ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri 3 yisumbuye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *