Umwami wa Yorodani Abdullah II Ibin Al-Hussein yasuye urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali. {Amafoto}

Amakuru Politiki Ubuzima

Umwami wa Yorodani Abdullah II Ibin Al-Hussein yasuye urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, Aho yunamiye byimazeyo abishwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Urwo rwibutso rukaba ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside barenga 250.000 bo mu bice bitandukanye bya Kigali, Ku wa mbere, ubwo Umwami Abdullah II yagendaga anyura ku rwibutso, aherekejwe n’abayobozi b’u Rwanda barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr. Vincent Biruta, yakozwe ku mutima cyane kandi ababazwa n’ibabaye mu Rwanda.

Nyuma yo gushyira indabyo ku mva rusange y’urwibutso, Umwami yafashe akanya atekereza ku nkuru z’abantu ku giti cyabo zihitana umubare w’abantu batakaza ubuzima, yemeza ko byagize ingaruka zikomeye ku miryango y’abo basize. Ati  “Uru rwibutso rukomeye rutwibutsa ko inyuma y’umuntu wese wishwe muri Jenoside ni igihombi gikomeye ku Isi muri rusange, umuryango wabuze uwo wakundaga, Mama cyangwa Papa babuze umwana muri rusange ni inzozi zazimye”.

Uruzinduko rw’Umwami ntirwari ikimenyetso cy’imihango gusa ahubwo ni ikimenyetso cy’ikigereranyo cy’ubufatanye no kwiyemeza gusangira no gukumira ibikorwa nk’ibi bibi kugirango bitazongera ukundi, Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango ku rwibutso, Umwami Abdullah II yatanze ubutumwa bujyanye n’amasomo yavuye mu mateka mabi y’U Rwanda.

yagize Ati : “Ubugome nk’ubu ni indengakamere, Izi nkuta zitanga ni ubudahwema bwibutsa ingaruka mbi ziteye ubwoba zatewe no gutesha agaciro Ikiremwamuntu, bigakorwa hagamije kwishimisha no kwinezeza byaganishije ku gukabya mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. “

Urugendo rw’u Rwanda ruva mu ndiba y’Amateka ya Jenoside rugana mu mu bwiyunge cyiyemeje n’ubufatanye bwaganishije ku iterambere rirambye byabaye intandaro y’ijambo ry’umwami wa Yorodani. Umwami Abdullah II yashimangiye ko ari ngombwa guhangana no kurwanya imvugo itesha umuntu agaciro {Ingengabitekerezo} itera amakimbirane ku Isi hose “Ubunararibonye bw’u Rwanda butwigisha ko tugomba kurwanya imvugo itesha umuntu agaciro biganisha ku makimbirane”.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *