Umuyobozi mwaza ntatinya gukemura ibibazo no gufata inshingano akorera kuri “Bitanturukaho, bikankoraho” Perezida Kagame.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi barangwa no kudatinyuka ngo bafate inshingano n’imyanzuro yo gucyemura ibibazo bitandukanye kubera gutinya kwiteranya no kugwa mu makosa atandukanye.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabitangarije mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’umushyikirano, Ni inama yaganiriwemo ingingo zitandukanye zireba igihugu kandi hatangwa umwanya ku baturage bari mu turere twa Burera, Gatsibo, Rutsiro, Nyanza no muri Pologne.

Perezida Kagame kandi yavuze ibi agaruka no ku ijambo rya Prof Senait Fisseha uri mu Banyafurika b’inararibonye akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Prof Senait Fisseha yavugaga  ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza kuko mu bihugu byose birimo na Amerika yamazemo imyaka 35, nta hantu yigeze abona ubuyobozi bwiza nk’ubwo rufite.

Icyakora yavuze ko hari bamwe mu bayobozi bari muri guverinoma batinya gufata umwanzuro banga kwiteranya bityo agasanga amahirwe bahawe  basa nkaho batayabyaza umusaruro, Perezida Kagame agaruka ku butumwa bwa Prof Senait, yavuze ko bitagakwiye ko umuyobozi yihunza inshingano ngo yange gufata umwanzuro kubera ikintu cy’ubwoba no gutinya kugwa mu makosa.

Ati “ Abantu badafata ibyemezo, badashyira ibintu mu bikorwa. Nagira ngo nsobanure ikintu kimwe. Abenshi njya numva babivuga,ubwoba, gutinya gufata umwanzuro.Cyangwa gukora amakosa bigatuma bidindira, ikintu cyagombaga gukorwa mu kwezi kumwe, kigatwara amezi atandatu cyangwa umwaka.”

Akomeza agira Ati “Icyo nashakaga gusobanura ni kimwe . iri jambo rya ‘Fear’ ndifiteho ikibazo. Aba bantu bakora ibi ngibi ntacyo batinya. Ntabwo bwoba bagira na bucye. Iyo agize icyo akora arisegura ntabwo ari ubwoba .”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *