Umutoza w’Amavubi Frank Spittler yavuze ko adakeneye Kwizera Olivier.

Amakuru Imikino

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ahamagara umunyezamu Kwizera Olivier kuko ntacyo arusha abo afite ubungubu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangamakuru agaruka ku Ikipe y’Igihugu yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, harimo uwa Madagascar uzaba tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe 2023, imikino yose izabera muri Madagascar.

Uyu mutoza ukomoka mu Budage kuva yaza ntabwo arahamagara umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia, ni mu gihe mu myaka ibiri itambutse ari we wari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mutoza yabajijwe niba amuzi cyangwa ajya amukurikirana n’impamvu atamuhamagara, avuga ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma amuhamagara kuko anyuzwe n’abo afite ubungubu.

Ati “Niba uri umutoza w’ikipe y’igihugu ni yo wabona umwanya ntabwo wakurikirana Isi yose. Ku myanya imwe n’imwe niba wishimye kuki wajya guta umwanya ushaka ibindi bisubizo? 100% nishimiye Fiacre Ntwari, dufite undi munyezamu waje ubushize, Maxime Wenssens, uvuye mu Bubiligi werekanye urwego rwiza,

buri gihe mpora mvuga ko undi yakagombye kuba akina mu Rwanda, ubu rero dufite abandi babiri bakina muri shampiyona yanyu nk’amahitamo ya 3.”

Yakomeje avuga ko kuba yahamagara Kwizera Oliver, ataje kubanza mu izamu ari ugukurura ihangana ridakenewe ku mwanya no kuba byateza ibibazo mw’ikipe y’igihugu.

Ati “Ni gute rero nakuramo umwe muri aba banyezamu nkazanamo undi ntizeye neza ko azaba nimero ya mbere? Noneho nkashyiraho kurwanira umwanya k’umunyezamu wa 2, namubonye gusa kuri televiziyo, navuga ko ari igihe na none cyo gutekereza niba byaba ari byo kurema ibibazo mu ikipe cyangwa uyu ni umwanya twakishimiye tukagumisha ibintu uko bimeze, dufite indi myanya dukwiye kurwana na yo ariko mu izamu ni ho u Rwanda ubu rumeze neza muri aka kanya.”

Kwizera Olivier aheruka kugaragara mw’ikipe y’igihugu muri 2022, umukino wa nyuma aheruka gukina ni uwo u Rwanda rwatsinzwe na Senegal 1-0 mu gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika, kuva icyo gihe ntabwo yongeye kwitabazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *