Umutoza Wade Mohamed niwe ufite amahirwe yo gukomeza gutoza Rayon Sports, nyuma yuko bakomeje gutinda gushaka umutoza mukuru.

Amakuru Imikino

Umutoza Wade niwe ufite amahirwe yo gukomeza gutoza ikipe ya Rayon Sports, nyuma yuko bakomeje gutinda gushaka umutoza mukuru, imikino yose ya shampiyona isigaye izatozwa n’umutoza watangiye ari uwungirije, Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania kubera ikibazo cy’amikoro.

Iyi kipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24, itozwa n’Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani baje gutandukana tariki ya 8 Ukwakira 2023, nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona.

Bakimara gutandukana nuyu mutoza mukuru, iyi kipe yatangaje ko igiye gushaka umutoza yitonze aho azatangirana n’imikino yo kwishyura ya 2023-24, ni mu gihe imikino yari isigaye y’igice kibanza cya shampiyona bari bemeje ko izatozwa n’umutoza wungirije, Mohamed Wade.

Wade wari wungirije yakomeje gutoza Rayon Sports, maze isoza ku mwanya 4 n’amanota 27, irushwa amanota 6 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Nyuma yiyi mikino ibanza yarangiye tariki 15 ukuboza 2023, gahunda yari gukurikiraho ni uguhita bashaka umutoza mukuru uzatangirana n’imikino yo kwishyura, izatangira tariki ya 12 Mutarama 2023.

Mu gihe rero habura ibyumweru bibiri gusa kugira ngo imikino yo kwishyura itangire, Rayon Sports ntabwo irabona umutoza mukuru ndetse amakuru avuga ko ubuyobozi bwaba bwaramaze gufata umwanzuro w’uko uyu mutoza Mohamed Wade, agomba gukomeza gutoza iyi kipe kugeza shampiyona y’umwaka w’imikino 2023-24 irangiye.

Ibi biri guterwa n’ikibazo cy’amikoro aho iyi kipe ireba igasanga umutoza yifuza yaba ahenze cyane byaba byiza baretse Wade Mohamed, agasoza shampiyona, hanyuma umutoza mukuru akazaza mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-25.

Gusa bino ntago babihurizaho bose aho bamwe mu bantu baba hafi ya Komite y’iyi kipe bababwiye ko Wade Mohamed, akomeje kuyitoza bahita bakura amaboko ku gikombe.

Indi mpamvu yatuma Wade Mohamed ashobora kuzaguma atoza nk’umutoza mukuru, ni umubano mwiza afitanye n’abakinnyi abereye umutoza.

Bivugwa ko uyu mutoza yumva abakinnyi be akaba azi kubana na bo bigendanye n’icyo buri umwe yifuza, ikintu kidakunze kugirwa na buri mutoza wese kubasha kugumana umwuka mwiza mu rwambariro n’iyo baba batsinzwe.

Abakinnyi batandukanye biyi kipe barimo Luvumbu babwiye ubuyobozi ko, umutoza uhari nta kibazo afite, ndetse ko akomeje kubatoza bazitwara neza mu mikino yo kwishyura, iki kikaba ari na kimwe mu byo ubuyobozi burimo kugenderaho bufata umwanzuro.

Gusa na none ntago umwanzuro wo kugumana Wade Mohamed, uraba ntakuka nubwo agifite amahirwe menshi yo kuba yakomeza gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *