Umuryango w’abayisilamu bo muri Kenya witeguye Ramadhan

Amakuru Iyobokamana

Ku wa gatanu ushize mbere ya Ramadhan, abagize umuryango w’abayisilamu bo muri Kenya bateraniye ku isoko ryaho cyangwa bahurira ku masengesho ku musigiti mukuru mu murwa mukuru Nairobi.

“Nishimiye Ramadhan, Inshallah Khair (Nibyiza, nkuko Imana ibishaka). Allah yaradushoboje, Imana ishimwe. Twishimiye nk’abayisilamu Inshallah. Turasenga Allah ngo adushoboze kugera kuri Ramadhan itaha, byose ni byiza, Imana ishimwe “, ibi byavuzwe na Hassan Aden Mohamed umucuruzi wo mu iduka i Nairobi.

Ibarura ryakozwe muri Kenya mu mwaka wa 2019, Kenya ifite umubare munini w’abakirisitu kandi Islam ikaba iya kabiri mu myizerere nini ifite abaturage 11%.

Abayisilamu bo muri Kenya bamenyekanye n’abacuruzi b’abarabu bageze ku nkombe y’igiswahili nko mu kinyejana cya munani.

Mbere yo gutangira ukwezi gutagatifu, Mohamed Sheikh Isaac, umuyobozi wa Daawa ku musigiti wa Jamia, yasabye abaturage gufashanya mu gihe gikenewe ndetse no kwegera abatishoboye muri sosiyete yacu.
“Hirya no hino ku isi muri iki gihe Abayisilamu biteguye gusenga amasengesho ya nijoro, kwiyiriza ubusa ku manywa ya Ramadhan, guha Sadaka (Amaturo) na Zakat (Umugiraneza) uko bishoboka kose. Kugera ku batishoboye muri twe societe kandi no gufashanya mubijyanye no gukemura ibibazo bimwe byubukungu, imibereho duhura nabyo muburyo bumwe cyangwa ubundi “.

Bitewe no kubona ukwezi, Ramazani izatangira ku wa mbere, 11 Werurwe, cyangwa ku wa kabiri 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *