Rukundo Elia wamenye nka Green P mu njyana ya Rap(Hip Hop), akaba yarabaye no mu itsinda rya Tuff Gang, yavuze ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zari gutuma ahatakaroza n’ubuzima.
Uyu muraperi ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama ubwo yari Umutumirwa mu makuru kuri Radio Rwanda, yavuze ko yafashe umwanzuro wo kujya I Dubai bitewe no kuba hari indi paji y’ubuzima yashakaga kugeraho bitandukanye nubwo yari asanzwe abayemo mu Rwanda yabonaga butazagira icyo bumugezaho na gato.
Yagize ati: “Njyewe nagiye I Dubai hari ibintu nshaka kubaka mu buzima bwanjye.” aha niho Green P ahera avuga ko mu byo yicuza mu buzima bwe harimo kuba yaratakaje umwanya akajya mu kigare cyamuyoboye mu nzira mbi hafi yo kubura ubuzima.
Ati “Ikintu cyambabaje mu buzima bwanjye ni ukugira abantu batari beza. Imico yabo irandura kandi na sosiyete igufata nabi. Byatumye nta umwanya hafi no kubura ubuzima.’’
Umuraperi Green P ubwe yihamiriza ko yagiye Dubai ameze nk’uhunze ibikundi byatumaga yisanga mu nzira zitari nziza, yahisemo kubitera umugongo ashaka izindi nzira zatuma yitekerezaho akamenya icyerekezo cy’ubuzima bwe.
Green ati: “Buriya hari imyaka ugeramo ukabona ibyo bintu by’ibikundi nta nyungu ibirimo ugahitamo kugenda inzira zawe.”
Green P yanavuze ko mu myaka ibiri n’amezi umunani amaze I Dubai, yamaze kumenyera ubuzima bwaho ku buryo azajya asubirayo rimwe na rimwe.