Umunyezamu Khadime Ndiaye yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Amakuru Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuzana umunyezamu ukomoka muri Senegal, witwa Khadime Ndiaye w’imyaka 27 uje gusimbura Hakizimana Adolphe wagiye mw’ikipe ya AS Kigali.

Mu mpera z’Ukuboza ushize wa 2023, nibwo uwari umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe wari usoje amasezerano yahise asinya mw’ikipe ya AS Kigali.

Icyo gihe Rayon Sports yahise itangira gushaka umusimbura w’uyu munyezamu akaza guhanganira umwanya n’umugande, Simon Tamale, usanzwe ari umuzamu wambere muri Rayon Sports.

Amakuru atugeraho nuko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu w’imyaka 27, ukomoka muri Senegal witwa Khadime Ndiaye akaba ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo tariki 9 Mutarama 2024.

Khadime Ndiaye wamaze kumvikana na Rayon Sports, yakiniye amakipe arimo; Sporting U19 muri 2015, akaba yarakiniye kandi amakipe atandukanye y’iwabo muri Senegal nka Generation Foot, ASC SONACOS, ASC HLM ndetse na Guediawaye FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Uyu munyezamu akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe y’Igihugu ya Senegal, yakinnye Igikombe cy’Isi cya 2015 cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri New Zealand, aho Senegal yasoje ku mwanya wa 4.

Kuri ubu Khadime Ndiaye akaba yamaze kumvikana na Rayon Sports, kuzayibera umuzamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *