Myugariro w’umunya Brazil Dani Alves yamaze gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka igera kuri 4 ndetse n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga byo gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Dani Alves wakunzwe na bensho ubwo yakiniraga amakipe akomeye ku Isi arimo FC Barcelone na Paris Saint-Germain yashyikirijwe imyanzuro ku rubanza rwe kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, Nyuma y’iminsi igera kuri itatu ari mu rubanza ndetse ariko ahatwa ibibazo bitandukanye n’ubucamanza bwa hariya muri Espagne aho yakoreye ibi byaha.
Ku munsi wa mbere w’urubanza humviswe abatangabuhamya barimo mubyara ndetse n’inshuti b’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu. Aba bavuze ko mbere y’uko Alves ajya guhohotera mugenzi wabo, yabanje kubakorakora bose kugeza ubwo avanyemo umwe muri bo akamujyana mu bwiherero.
Ushinja Alves yongeye gushimangira ko mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, bari mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton i Barcelone, by’umwihariko mu gice cy’abanyacyubahiro ‘VIP Section’, uyu mukinnyi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Abandi batanze ubuhamya muri uru rubanza barimo n’umugore wa Dani Alves, byavuzwe ko yamaze kwaka gatanya n’umugabo we, Inteko iburanisha yagaragaje ko usibye ubuhamya bwatanzwe, hari n’ibimenyetso bigaragara byerekana ko uwatanze ikirego yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato bityo uyu mugabo agomba gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu.
Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ariko aza kuyisubiramo mu 2021/2022. Uyu mugabo kandi ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’Igihugu ya Brésil.