Umukino wa Rayon Sports na APR FC wakuweho/ Menya impamvu

Amakuru Imikino

Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yagombaga kuzakira APR FC, wakuweho kubera ko wahuriranye n’umukino wa Pyramids FC muri CAF Champions League.

Ni umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wagombaga kuzaba tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka wa 2024.

Nyuma y’uko APR FC yaraye isezereye Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, byari bivuze ko uyu mukino uhita uvaho kuko umukino izahuramo na Pyramids FC mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League uzaba tariki 13 Nzeri 2024.

Umukino ubanza kandi ukaba uzabera mu Rwanda n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Misiri.

Ikindi kandi n’uko bitanashoboka ko uzanwa mbere bitewe na gahunda z’ikipe y’igihugu Amavubi kuko ifite imikino 2 y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, izakina na Libya muri Libya tariki ya 4 Nzeri, na Nigeria mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri 2024.

Bidasubirwaho rero umukino Rayon Sports yagombaga kuzakira APR FC, wakuweho kubera ko wahuriranye n’umukino wa Pyramids FC muri CAF Champions League.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *