Umukinnyi w’umunyarwanda Sven Kalisa, ukinira muri Luxembourg yambitse impeta umukunzi we benda kurushinga.

Amakuru Imikino

Sven Kalisa, umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Etzella Ettelbruck muri Luxembourg yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Nella mu birori byabereye mu mugi wa Kigali kw’i Rebero.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 asanzwe akina mu kibuga hagati mw’ikipe ya Etzella Ettelbruck ikina mu cyiciro cya mbere  mu gihugu cya Luxembourg, yari amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.

Mu kiruhuko yajemo yarazanye n’umukunzi witwa Nella, aje kumutembereza mu Rwanda. Muri iki kiruhuko bajemo uyu musore yahise afatirana aya mahirwe aho bivugwa ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

Ibi byabaye mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge, kw’i Rebero mu mujyi wa Kigali.

Amakuru Umurava twamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda ku buryo ashobora kuzahava nabyo birangiye byose.

Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu (Amavubi) muri Nzeri 2022, ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

Andi makuru atugeraho n’uko bashobora no kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Sven Kalisa na Nella mu birori byabereye i Kigali ku i Rebero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *