Umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko ibibazo bye na Shaddyboo byakemutse batakiyambaje inkiko.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin, yavuze ko nyuma yo kuganira na Shaddyboo, ibibazo bari bafitanye byarangiye ku buryo batakigiye mu byo kwiyambaza amategeko.

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umunyamakuru kuri Radio ikunzwe na benshi ya Kiss FM, yavuze ko bashyize imbere gukemura ibibazo mu mahoro hatabayeho kwiyambaza inkiko.

Ni intambara y’amagambo yari imaze iminsi hagati y’umuhanzi Uncle Austin n’umunyamideri Shaddyboo, abaenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babifashe nk’agatwiko ko gucira amayira indirimbo nshya uyu muhanzi yashyize hanze kuri uyu wa mbere.

Iyi ndirimbo nshya yitwa ‘It’s Owkeeyy’ Uncle Austin yasohoye, ibyo we yahakanye, ahamya ko nta gitekerezo cyabyo yari kugira, ngo si agatwiko.

Ati “Uzi ko umuntu azarinda abapfana mugira ngo ni ugutwika? Ntabwo byari ibihimbano, niyo nashaka gutwika ntabwo nabikinisha kuri Shaddyboo. Hoya rwose!”

Uncle Austin yavuze ko igisigaye ari uko ahura na Shaddyboo imbonankubone, bakaganira ku gatotsi kari kinjiye mu mubano wabo, icyakora ahamya ko ibyo kugana amategeko byo yamaze kubivamo.

Yanavuze ko ikibazo cyari cyabaye cyatewe no kuba impande zombi zitaravuganye, nyuma yo kuganira baza gushyira akadomo ku byabateranyaga byose.

Shaddyboo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *