Umuhanzi Okkama yashyize hanze indirimbo ya mbere iri kuri EP ye yise ‘Ahwii’.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Okkama yashyize hanze, amashusho y’indindimbo ya mbere iri kuri EP ye agomba kumurikira abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Kuri Kaso Kigali, Kicukiro ku mugoroba wa tariki ya 02 Mutarama 2024, nibwo uyu muhanzi ari bumurike iyi EP yise ‘Ahwii‘.

Umuhanzi Okkama, agiye gusohora EP (Extended Play) igizwe n’indirimbo eshanu yakoze mu mwaka wa 2023, umwaka yahamije ko wamubereye indyankurye n’ubwo washyize ukarangira.

Okkama wamamaye mu ndirimbo nka Puculi, Lotto yakortanye na Kenny Sol, No, n’izindi zitandukanye, mu minsi ibiri ishize nibwo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye gushyira hanze EP (Extended Play) y’indirimbo eshanu.

Nyuma yo gutangaza uburyo umwaka wa 2023, wamushariranye, byatumye ukirangira Okkama yiyemeza gusohora EP y’indirimbo eshanu yise ‘Ahwiii’, mu rwego rwo kumvikanisha uburyo awuruhutse.

Okkama, ahamya ko kuva muri sosiyete ya MetroAfro, biri mu byamuteye ibibazo kuko bahise bafata indirimbo ze bakazishyira hanze, atangira kuzisibisha kugeza ubwo zivuyeho.

Uyu muhanzi yavuze ko ibibazo byo kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi, anayivamo byahuriranaga n’uko yari mu bihe byo kubyara imfura ye bityo n’ubwo wari umugisha yari agize, ariko byahuriranaga n’ibibazo afite ntibimworohere na gato.

Ku rundi ruhande ariko, Okkama ashimira Imana kuba byibuza yarabashije kurangiza umwaka byinshi mu bibazo yari afite abikemuye, akinjira muri 2024, yemye.

Okkama yiyemeza gusohora EP y’indirimbo eshanu yise ‘Ahwiii’, mu rwego rwo kumvikanisha uburyo awuruhutse. Mbere yuko amurikira abakunzi be iyi EP, yamaze gushyira hanze indirimbo imwe iri muri eshanu zigomba kujya hanze.

Iyi ndirimbo amashusho yayo agaragaramo Teta Trecy babyaranye nk’umu Video Vixen mukuru. Iyi ndirimbo kandi yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Julesce, amashusho yayo yakozwe na (Director Fayzo).

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo nshya ya Okkama yise ‘Aba Baby’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *