Umuhanzi Kamichi yongerewe mu bazatarama mu birori bya “Rwanda Day After Party”.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Kamichi yongerewe mu bazatarama mu birori bya “Rwanda Day After Party” bizaherekeza Rwanda Day, bikazabera i Washington.

Ibi birori biteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC kuva tariki 2-3 Gashyantare muri uyu mwaka wa 2024.

Umunyamakuru, akaba n’umushyushyarugamba, Ally Soudy, niwe wateguye ibi birori binyuze muri kampani ye yise “Salax Entertainment” yanyujijemo gutegura ibirori bya “Rwanda Day After Party” bizaherekeza Rwanda Day.

Ibi birori byiswe “Rwanda Day After Party” bizabera ahitwa Signature Lounge mu Mujyi wa Washington, guhera saa tatu z’ijoro ku muhanda wa Connecticut.

Umuhanzi Kamichi, usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongerewe mu bazasusurutsa abazitabira ibi birori bya ‘Rwanda Day After Party’.

Ibi byatangajwe nanyiri gutegura ibi birori ariwe Ally Soudy, aho Yagize ati “Legendary Kamichi tuzabana nawe muri (Rwanda Day After Party).” Yongeraho ati “Mwitege ibyiza gusa.
Ndaza kubaha nabandi benshi.”

Hari uburyo bwo kwiyandikiaha kubashaka kwitabira Rwanda Day, unyuze kuri www.rwandaday.rw.

Ihuriro rya “Rwanda Day” risobanurwa nk’igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z’iterambere ry’Igihugu n’ibindi.

Ni umunsi kandi urangwa n’ibikorwa byo kwidagadura, Abanyarwanda n’abandi bagasabana bijyanye n’umuco Nyarwanda.

Ally Soudy wateguye ibi birori avuga ko yahisemo gutangira urugendo rwo gutegura ibitaramo kubera ko ari kimwe mu bice by’ubuzima yisangamo. Ati “Salax Entertainments, ni ikigo natangije mu gutegura ibi bitaramo, kandi ni gahunda nshaka gushyira imbaraga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *