Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje uyu munsi ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Umugaba mukuru w’Ingabo z’ U Rwanda, Lt. Gen Mubarakh Muganga akamushyira ku ipeti rya General.
General Muganga mu kwezi kwa Kamena (6) nibwo yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’U Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura, Mbere y’uwo mwanya, Mubarakh Muganga, w’imyaka 56, yari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, mbere y’aho yabaye umugaba wa diviziyo eshatu zitandukanye za gisirikare mu Rwanda.
Muganga umaze imyaka irenga 30 mu gisirikare cy’U Rwanda, nk’uko umwirondoro we ubigaragaza, yarangije amahugurwa yaba offisiye muri 1989 mu gisirikare cya Uganda, yiga andi masomo ya gisirikare i Nyakinama mu Rwanda, muri Zambia, mu Bushinwa, muri Kenya ndetse no mu Misiri.
Lt Gen Mubaraka Muganga, akomoka mu muryango w’abayoboke b’idini ya Islam. Ni umugabo ubona ko afite igihagararo kibereye umusirikare koko, akaba azwiho gukunda umupira w’amaguru byimazeyo dore ko yanabaye mu buyobozi bukuru bw’ikipe ya APR FC.
Iri peti rya Lt General Mubarakh yaryambitswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 04 Kamena 2021. Icyo gihe yanamuhaye inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, hashize imyaka ibiri amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura.
Umwuga wa gisirikare Gen Mubarakh MUGANGA awumazemo imyaka isaga 30, bikaba byaramuhesheje imidari mu byiciro bitandukanye.