Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique ari mu ruzinduko mu Rwanda.

Amakuru Politiki Umutekano

CGS Admiral Joaquim Mangrasse, umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, yatangiye uruzinduko rw’akazi azamarami iminsi ibiri mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, nibwo Mangrasse, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bakaba bamwakiriye ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu kurwanya iterabwoba no guhashya burundu ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Admiral Mangrasse, amaze gusura Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda n’icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko ibiganiro yagiranye n’abayobozi byibanze ku bufatanye bugamije kurwanya iterabwoba.

Yagize ati “Twaganiriye ku mikoranire ikomeje, aho duhuza imbaraga mu kurwanya iterabwoba, bikaba bishimangira uko twiyemeje kudatezuka kugeza dugeze ku ntsinzi.”

“Ibiganiro twagiranye byagarutse ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko byibanda ku mahugurwa, imyitozo ihuriweho ndetse n’uburyo buteguwe neza bwo guhangana n’umwanzi duhuriyeho, ari ryo terabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Admiral Mangrasse ntago yaje mu Rwanda wenyine, kuko yazanye n’itsinda bafatanya mu kazi, uruzinduko rwabo ruzamara minsi ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *