Umufaransa Julien Mette, uje gutoza Rayon Sports yageze mu Rwanda.

Amakuru Imikino

Julien Mette yaraye ageze I Kigali mu Rwanda aho aje gutoza Rayon Sports, yavuze ko azakora ibishoboka byose akayihesha igikombe muri uyu mwaka wa 2024.

Uyu mutoza ukomoka ku mugabane w‘Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, yaraye ageze mu Rwanda mw’ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 30 irushwa na APR FC ya mbere amanota 3 ariko yo ikaba ifite imikino 2 y’ibirarane.

Akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Julien Mette yabwiye itangazamakuru ko azakora ibishoboka byose agahesha Rayon Sports igikombe muri uyu mwaka wa 2024.

Yagize ati “Nishimiye kuba hano, nishimiye kuba umwe mu bagize Rayon Sports, ikipe nini ifite abafana benshi, ndakeka nshobora gufasha uko nshoboye Rayon Sports gutwara igikombe uyu mwaka w’imikino.”

Yabajijwe impamvu yahisemo kuza mu Rwanda, avuga ko ari uko ari igihugu byoroshye kubamo, cyorohereza buri muntu kubona Visa.

Yanavuze ko guhitamo Rayon Sports ari uko ari ikipe ikomeye, nkuru ifite amateka muri Afurika y’Iburasirazuba. Ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru ifite amateka, ikipe izwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, natoje muri Djibouti naho bazi Rayon Sports ndetse no muri Congo bazi Rayon Sports.”

Uyu mutoza yakomoje no ku makipe akomeye mu Rwanda, avuga ko APR FC na Rayon Sports ari amakipe akomeye cyane, ariko ikunzwe cyane akaba azi ko ari Rayon Sports, ari nayo aje gutoza.

Julien Mette, ni umugabo w’imyaka 42, mbere yuko aza muri Rayon Sports yari umutoza wa AS Otoho yo muri DR Congo, yatoje muri Congo Brazzaville, atoza muri Togo FC Jambon mu 2016, yatoje n’ikipe y’Igihugu ya Djibouti.

Ikindi wamenya kuri uyu mutoza nuko yatwaye lgikombe cya MTN Ligue 1 cya Champiyona ya Congo muri 2019 na 2023.

Julien Mette, aje gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru, nyuma yuko Mohamed Wade wari waragizwe umutoza mukuru ahagaritswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *