Uko wategura salade yuzuye intungamubiri {Kachumbali}.

Ubuzima

Kachumbari ni ubwoko bwa salade igizwe n’inyanya n’ibitunguru bibisi ikunda gukoreshwa mu bihugu byo mubiyaga bigari, ikaba salade ikundwa na benshi kandi yuzuyemo intungamubiri nyinshi.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wategura kachumbari:

Dore ibyo ukenera kugira ngo ubashe kuba wategura iyi salade. Ukenera; ibitunguru by’umutuku, inyanya, urusenda, coriander, indimu, puwavuro, cocombre, umunyu n’isorori.

Iyo ibyo byose ibifite wamaze kubyiyegereza, ufata ibitunguru ukabikatamo uduce duto cyane, inyanya, cocombre, urusenda na pavoro, warangize ukabishyira muri yasorori wateguye ugakamuriramo indimu warangiza ukabivanga.

Iyo umaze kubivanga, urindira iminota 10, ubundi ukayitegura. Akenshi iyi salade ikunda kujyana n’ifi yokeje, nyama choma cyangwa umugati.

Kubijyanye n’ubuzima, Kachumbari ikize ku myunyungugu nka potassium, magnesium, copper,
Kandi ikize kuri vitamin ndetse na fibre dusanga mumboga mbisi.

Mwiyi Kachumbari kandi dusangamo vitamin c, E ndetse na lycopene. ibi bikarinda canseri ya prostate, canseri y’igifu ndetse bikakurinda indwara zo mumara.

Kachumbari ituma ubwonko bukora neza, uhorana uruhu rutemba itoto, na ya vitamin c dusanga cyane mu nyanya mbisi yongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Nibyiza ko ibitunguru ubanza kubironga umaze kubikata, amazi yambere ukayamena, kuko ibitunguru by’umweru biba bikarishye bitandukanye n’iby’umutuku.

Gerageza kachumbari iwawe kuko ibyo kuyikoresha byose birakwegereye, kandi niba ufite umwana urusenda urukuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *