Uko inzozi za Fred Gisa Rwigema zagezweho nubwo atakiriho.

Amakuru Amateka

Menya uko inzozi z’intwari Fred Gisa Rwigema zagezweho nubwo yitabye Imana, abazi Rwigema basobanura ko mu gihe yari muri Uganda, yagaragazaga icyifuzo cyo gutaha mu Rwanda, ariko wenyine ntiyari kubyishoboza mu gihe iki gihugu cyayoborwaga n’ubutegetsi butifuzaga ko hari impunzi zataha mu gihugu cyazo.

Politiki yo guheza impunzi ni yo yatumye mu mwaka w’ 1986, Perezida Museveni amaze kujya ku butegetsi, Habyarimana Juvenal avuga ko u Rwanda ari ruto, nk’ikirahuri cyuzuye amazi umuntu yasukamo andi, akameneka.

Icyo gihe yabasabye kuguma mu bihugu barimo, agira ati “Tuzakomeza tubasurire ahongaho.”

Ni amagambo yababaje Abanyarwanda benshi, by’umwihariko abari bamaze iminsi myinshi barahungiye muri Uganda, kuko yumvikanishaga byeruye ko badahawe ikaze mu Rwanda.

Gisa Rwigema yigeze kuvuga ko u Rwanda rugomba kuva mu karengane byanze bikunze, nubwo byazageza ryari ndetse n’aho bamwe muri bo baba barapfuye.

Ubu butumwa bwumvikanishaga icyifuzo cy’uyu musirikare cyo kubohora u Rwanda akarengane gakomoka kuri politiki y’ivanguramoko kari kamaze imyaka myinshi, bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwari buyoboye u Rwanda.

Abanyarwanda babaga mu buhungiro mu mwaka w’ 1979 bari barashinze umutwe wa politiki witwaga RANU (Rwandese National Unity), wari ufite intego yo kurwanya politiki y’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’umwaka umwe Kaguta Museveni, agiye ku butegetsi mu 1987, RANU yahindutse RPF-Inkotanyi, ishyaka ryashibutsemo umutwe w’ingabo witwaga ‘RPA’.

Ibi byagizwemo uruhare n’abari abofisiye mu ngabo z’u Rwanda barimo Gisa Rwigema, aba Banyarwanda bahawe imyitozo ya gisirikare kugeza ubwo tariki ya 1 Ukwakira 1990, batangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Abasirikare ba RPA batangiriye urugamba muri Kagitumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare, gusa Rwigema ntiyabashije kurukomeza kuko yishwe tariki ya 2 Ukwakira 1990, biba ngombwa ko Paul Kagame wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aza kumusimbura.

Nubwo Gisa Rwigema yari atakiriho, inzozi ze zabaye impamo kuko abasirikare ba RPA batsinze uru rugamba tariki ya 4 Nyakanga 1994, bakuraho ubutegetsi bwariho, banahagarika jenoside yari imaze iminsi 100 ikorerwa Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *