Uko byifashe muri Shampiyona y’u Rwanda, mbere yuko hakinwa imikino y’uyu munsi.

Amakuru Imikino

Kuwa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yaraye itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera ibitego 2-0.

Mu mikino yakinwe kuva ku wa Gatanu ubwo Rayon Sports yatsindaga Gorilla FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Luvumbu Nzinga ku munota wa 41. kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, AS Kigali yakiriye Kiyovu Sports I saa cyenda.

Mbere yuko umukino wa As Kigali na Kiyovu utangira, umuyobozi mukuru Shema Fabrice agahimbazamusyi k’abakinnyi yari yagakubye inshuro enye, aho ku bihumbi 30000frw basanzwe bahabwa uyu munsi buri mukinnyi gutsinda umukino yari guhabwa 120000frw.

AS Kigali ibifashijwemo na Iyabivuze Osee wayitsindiye igitego ku munota 40, ibona amanota atatu y’umunsi wa 17 itsinze Kiyovu Sports 1-0 igera ku mwanya wa 13 n’amanota 19.

Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22, nyuma yo gutsindwa yujuje umukino wa gatatu idatsinda, dore ko yaherukaga kunganya ibiri ikurikirana. Mugihe AS Kigali imaze imikino ine idatsindwa, aho yanganyije ibiri igatsinda ibiri.

Musanze FC kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 33, ejo hashize kuwa 6, yasuye Bugesera FC iwayo iyitsinda ibitego 2-1, byatsinzwe n’umukinnyi mushya Kokoete Udo ku munota wa 10, na Adeyinka Solomon ku munota wa 80. Mugihe Bugesera FC yatsindiwe na Dushimimana Olivier ku munota wa 97, bituma Bugesera FC iguma ku mwanya wa 15 n’amanota 16.

Nyuma y’imikino itatu itsindwa gusa, ikipe y’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe yagiye i Rubavu isanga Etincelles FC iwayo iyihatsindira igitego 1-0, cyatsinzwe na Abdourahmani Rukundo ku munota wa 14 kuri penaliti biyifasha kuzamuka ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 2.

Etincellles FC yakinnye idafite umutoza mukuru Bizumuremyi Rajab, wahagaritse akazi by’agateganyo kubera ibyo atumvikana n’ubuyobozi, yujuje umukino wa kabiri itsindwa ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17.

Undi mukino wabaye, ejo kuwa gatandatu, ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 20, yanganyirije na Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 12, ibitego 2-2, umukino wabereye mu Karere ka Ngoma.

Dore imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024

Marine FC irakira Mukura VS saa cyenda zuzuye kuri stade Umuganda.

Muhazi United irakira Gasogi United saa cyenda zuzuye i Ngoma.

Police FC irakira APR FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *