Uganda: Polisi yataye muri yombi umugabo bivugwa ko yasanganywe.

Amakuru Mu mahanga.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo bivugwa ko yasanganywe uduhanga 24 tw’abantu ashobora kuba yarabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu ko ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu, icyaha nikimuhama.

Patrick Onyango, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yavuze ko uwo ukekwaho gukora ibyo byaha yitwa Godfrey Ddamulira, akaba azagezwa imbere y’urukiko akaburanishwa bijyanye n’itegeko ryerekeye kurinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu mu gihugu cya Uganda.

Hari ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri byasanzwe mu rusengero rwa Godfrey ruri mu nkengero z’Umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Polisi ya Uganda kandi yatangaje ko igikomeje ibikorwa byo gushakisha mu rusengero rw’uyu mugabo, uniyita umuvuzi kugira ngo irebe niba ishobora kuhakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu.

Patrick Onyango yagize ati, “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu, rikabuza umuntu kugira [gutunga] ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu. Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”

Ddamulira Godfrey, avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti y’ibyatsi ikomoka ku bimera, ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryavuze ko ryitandukanyije nuyu mugabo.

Mu gihugu cya Uganda si ubwambere hagaragaye ibintu nk’ibyo biteye ubwoba, kuko no mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2024, nabwo Polisi yakuye ibihanga 17 by’abantu mu rusengero rwo mu Karere ka Mpigi, rwagati muri Uganda, mu birometero hafi 41 uvuye mu mugi wa Kampala.

Ahagaragaye ibihanga by’abantu hombi, byavuzwe ko bifitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *