Uburusiya bwemeje ko ubwato bwabwo bw’intambara bwangirikiye mu nyanja yirabura.

Amakuru Politiki

Igitero cy’indege z’intambara cyabereye ahitwa Feodosiya muri Crimée yigaruriwe n’Uburusiya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023 cyasize cyangije ubwato bukomeye bw’intambara.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ubwato bunini bwa Novocherkassk bwagonzwe n’indege ya Ukraine y’intambara yari itwaye misile zirinzwe n’ingabo za Ukraine irangirika bikomeye, Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere muri Ukraine yavuze ko mbere indege zayo zarimbuye ubwo bwato, ndetse umuntu umwe akagwa muri icyo gitero,

nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Crimee, Serge Aksyonov yavuze ko hari n’abandi benshi bakomerekeye muri iki gitero cyacyabereye mu nyanja y’umukara, Ikindi ngo ni inyubako esheshatu zangiritse kandi umubare muto w’abantu byabaye ngombwa ko bajyanwa mu bigo by’amacumbi by’agateganyo nawe wakomeje kugenda wiyongera.

Bwana Aksyonov yongeyeho ko ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu ku cyambu bigomba gukomeza gukora nk’ibisanzwe nyuma y’uko ako gace kari kibasiwe cyane n’umuriro watejwe n’icyi gitero cy’intambara, Amashusho yerekana igisasu kinini kuri icyo cyambu yasangijwe abakoresha imbuga nkoranyambaga n’umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine, Lt Gen Mykola Oleshchuk.

Uretse iki gitero cyo ku wa kabiri, ntabwo aribwo bwa mbere Novocherkassk yibasiwe n’ingabo za Ukraine, kuko no Muri Werurwe 2022, minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Ukraine yatangaje ko ubwo bwato bwangiritse mu gitero cyagabwe ku cyambu cya Berdyansk cyigaruriwe na Ukraine, Aho ubundi bwato bwitwa amphibious, Saratov, bwarohamye.

Mu butumwa yanyujije kuri Telegramu, Lt Gen Oleshchuk yatangaje ko Novocherkassk yagiye mu nzira ya Moskva ifite ibendera ry’ibirindiro by’Uburusiya bwarohamye mu nyanja yirabura umwaka ushize, Uburusiya bwafashe kandi bwigarurira umupaka wa Crimée muri Ukraine muri 2014 kandi ingabo zabwo zishingiye ibirindiro aho ngaho, zagize uruhare runini mu gutegura igitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Kuva icyo gihe ingabo z’Uburusiya muri Crimée zagabweho igitero na Ukraine, Mu kwezi gushize, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyasenye amato 15 y’Uburusiya kandi yangiza andi 12 mu nyanja yirabura kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangira.

Nyuma y’igitero cya misile ku cyicaro gikuru cy’amato yo mu nyanja y’umukara wa Sevastopol muri Nzeri ishize, amashusho y’icyogajuru yerekanaga ko amato y’Uburusiya yimuye igice kinini cy’amato mu nyanja y’umukara avuye muri Crimée yerekeza ku cyambu cy’Uburusiya cya Novorossiysk.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *