Ubugira gacye abikora, Yagaragaye yambaye gikobwa byuzuye, Udushya turi mu ndirimbo nshya ya Ariel Wayz.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzikazi UWAYEZU Ariel wamamaye cyane nka Ariel Wayz yasohoye indirimbo nshya igaragaramo we mushya uri mu ishusho yuzuye ya gikobwa ndetse ikanumvikanamo inkuru idasanzwe.

Nyuma y’igihe adakora indirimbo zituje cyane ko yabiherukaga mu ndirimbo “Ntabwo Yantegereza” Ariel Wayz yongeye gukora indirimbo ituje kandi ikora ku murima cyane yise “Wowe Gusa” indirimbo inafite amashusho meza cyane arimo ababyeyi akoresha yise abe nk’aho bose banga kuza mu bukwe bw’umwana wabo nyamara atari uko bamwanze.

“Wowe Gusa” yakozwe na Santana Sauce afatanyije na Bob Pro mu buryo bw’amajwi ndetse na Director Gad mu buryo bw’amashusho, Ni indirimbo yavuye ku nkuru mpamo y’uwitwa Paccy Bolingo y’urukundo igaruka ku mukobwa yakunze bwa mbere aribwo amubonye.

Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo kigira giti “Isi yanjye yose yuzuye wowe gusa Ibyishimo bindi kure udahari Nibera mwisi y’inzozi turikumwe Niyo nsinziriye sinifuza gukanguka Mva mu nzozi zanjye nawe Mbabarira ntuzansige njyenyine”.

Mu gihe inyikirizo yayo igira iti “Mu maso hawe huzuye ukuri gusa Udahari isi yanjye yuzuye umwijima gusa Waranganirije umara irungu rirashira Mbabarira niba ushaka ko mbaho ntuzansige njyenyine”.

Ni indirimbo mu by’ukuri yongeye kugaragaza ubwiza bwa Ariel Wayz ari mu nshusho ya nyayo ya gikobwa ndetse yatewe Makeups z’abakobwa bitandukanye n’uburyo yari asanzwe agaragara yaba mu ndirimbo ndetse no mu buzima busanzwe cyane ko bwo yabaga yiyambarira nk’abahungu.

Kuri iyi nshuro Ariel Wayz yagaragaye yambaye ikanzu ndende imubereye nk’umukobwa ndetse yambaye n’amaherena maremare, ibintu bitari bisanzwe kuri we.

Ariel Wayz yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Agasinye” yabanjirijwe b’iyitwa “Best in Me” yari yabanjirijwe na “Good Luck” yo mu bihe by’itandukana rye na Juno Kizigenza, Nyuma y’umunsi umwe gusa indirimbo “Wowe Gusa” ya Ariel Wayz imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 192 ku rubuga rwe rwa Youtube.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “WOWE GUSA” YA ARIEL WAYZ.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *