U Rwanda na Tanzania basinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Amakuru Politiki

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, byasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Ku munsi w’ejo tariki 12 Mutarama 2024, nibwo aya masezerano yashyiriweho umukono, byabereye muri Zanzibar.

Aya masezerano yashyizweho umukono
Gen (Rtd) James Kabarebe, umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse na Abdallah Hamis Ulega, Minisitiri w’ubworozi n’uburobyi muri Tanzania.

Mu kwezi kwa 6/ 2021, ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

U Rwanda na Tanzania by’umwihariko bisanganywe amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Mu rwego rw’ubucuruzi, imibare yo mu mwaka wa 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1 z’amadorari y’Amerika. Mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54 z’amadorari y’Amerika.

Kuri ubu ibi bihugu byombi byamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *